Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 June » Abigisha gutwara ibinyabiziga basuye Urwibutso rwa Bisesero, boroza inka abarokotse Jenoside – read more
  • 13 June » Amajyaruguru:Abahinzi n’aborozi barashimira Sonarwa itabatererana mu bihombo bahura nabyo – read more
  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more

Congo: Imyigaragambyo ikomeye ku mupaka n’u Rwanda

Monday 29 January 2024
    Yasomwe na

Mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru haramukiye imyigaragambyo y’abamotari, yo kwamagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi kibuza moto kugenda mu muhanda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera ibibazo by’umutekano muke.

Ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama, Bisi na Moto bike ni byo byagaragaye mu muhanda, ibiciro by’ingendo nabyo byikubye hafi kabiri.

Abanyeshuri barwanaga no kugera ku mashuri, bamwe bakaba babuze uko bagerayo baguma mu ngo zabo. Hari abantu benshi babuze ikibatwara bahagarara ku mihanda igihe kirekire, ababishoboye bagendaga n’amaguru.

Abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda imwe n’umwe ku buryo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rwari rwahagaze.

Hagati aho ariko imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi ndetse n’Abasirikare bo mu muryango wa SADC nayo ikomeje gukara, dore ko nyuma y’uko hatangajwe Ambisikade yatezwe ingabo z’uburundi ziri muri iyo mirwano ubu noneho umubare wabamaze guhitanwa nayo wamenyekanye.

Iki gico cyatezwe kuwa 25-27 Mutarama 2024, ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero kuri M23 mu gace ka Muremure mu nkengero za Mweso muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa ko haguyemo abagera kuri 472 abandi 131 bagakomereka, harimo n’abafashwe mpiri.

Si ubwambere Abasirikare bakomoka muri iki gihugu baguye muri iyi mirwano ari benshi, kuko hamaze igihe hatangazwa imfu zabo, dore ko no mu kwezi kw’Ukwakira 2023, muri Kitchanga haguye abasirikare b’u Burundi bagera kuri 200 abandi bagafatwa mpiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru