Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Congo: Imyigaragambyo yabujije abakozi ba MONUSCO kujya ku kazi

Monday 25 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Imyigaragambyo y’urubyiruko ruri mu Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ishami rya Goma, UDPS, /Tshisekedi Federation de Goma, ligue des Jeunes, yabyukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Goma cyane aho ibiro by’ingabo n’abakozi b’Umutumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro muri Congo, MONUSCO, bufite ibiro, basaba izo ngabo kuzinga utwabo bagataha cyane mu myaka yose bamazeyo nta mahoro babonye.

Iyi myigaragambyo, kimwe n’iyabaye ejo bundi tariki ya 22 Nyakanga ikozwe n’abagore, ije ikurikira ijambo ryababaje Abakongomani ry’uko MONUSCO iherutse gutangaza ku mugaragaro ko inyeshyamba za M23 zikomeye ku buryo birenze igisirikare cy’igihugu, zifite umurongo zigenderaho nk’igisirikare gisanzwe bitandukanye n’uko inyeshyamba zindi zikora.

Imyigaragambyo yatumye kandi abakozi ba MONUSCO babura uko bajya ku kazi bahera mu ngo ku bwo kurinda umutekano wabo.

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bazindukiye mu myigaragammbyo guhera saa kumi z’ijoro, bafunga imihanda itandukanye bayuzuzamo amabuye ndetse batangira kwigaragambya batera amabuye ingabo za MONUSCO n’iza Congo zababuzaga zigamije guhosha imyigaragambyo.

Urubyiruko rwaje rwariye karungu rwuzuza amabuye mu muhanda bakumira ko hari imodoka z’abashinzwe umutekano zaza kuburizamo umugambi wabo

Bamwe mu bigaragambya bashumitse imodoka ya MONUSCO irakongoka batwika n’ibindi bikoresho hafi y’ibiro bya Monusco ari nako ab’ikwakuzi bahise binjira mu biro bimwe batwara ibikoresho bitandukanye, bamena hasi impapuro z’abakozi ba MONUSCO n’ibindi bitandukanye.

Ikinyamakuru Actualité.cd kivuga ko hari inzira zitakiri nyabagendwa. Iyo ni imihanda ihuza Majengo, Mutinga-Katoyi, Kituku-Lasapientia, Katindo-Ndosho, Office-Virunga n’ahandi.

Kugeza isa munani z’amanywa abigaragambya bari bakiri mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma biba ibikoresho bitandukanye mu biro babashije kugeramo bya MONUSCO.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta jambo na rimwe cyangwa itangazo rya MONUSCO cyangwa irya UN kimwe n’irya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rirasohoka rivuga kuri iyi myigaragambyo yabaye nubwo inzego z’umutekano zari zatangaje na mbere hose ko bazayiburizamo itazaba ariko byanze igakorwa mu buryo yabayemo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru