Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Congo: Umunyamakuru wa Reuters yahambirijwe igitaraganya

Wednesday 9 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

DRC yirukanye ku butaka bwayo umunyamakuru wa Reuters nyuma y’uko icyangombwa cye kimwemerera gukorera umwuga we muri iki gihugu kitakiriwe.

Uwo munyamakuru ni Sonia Rolley wahoze akorera RFI mbere yo kujya muri Reuters.

Igitangazamakuru akorera cyatangaje ko muri Nzeri uyu mwaka yasabye icyangombwa kimwemerera gukora nk’umunyamakuru muri DRC.

Icyo gihe yahawe uburenganzira bwo gutara amakuru ku nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere yari iri kubera i Kinshasa mu kwezi gushize mu gihe yari ategereje ko ahabwa ikarita imwemerera gukora mu bwisanzure.

Igihe dukesha iyi nkuru bavuze ko, ku wa Kabiri w’iki Cyumweru bivugwa ko yatumijwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka i Kinshasa, akakwa pasiporo ye ndetse nyuma agahita ashyirwa mu ndege imucyura iwabo i Paris anyuze i Addis Ababa. Nta mpamvu yigeze ahabwa yatumye yirukanwa.

Ishami rya Polisi rishinzwe itangazamakuru ryamenyesheje Reuters ko yabaza Minisiteri y’Umutekano impamvu yo kwirukanwa kwa Sonia Rolley gusa urwo rwego nta gisubizo narwo rwatanze kuko abayobozi barwo batigeze bitaba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru