Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Congo yahaye amasaha 48 Ambasaderi Karega

Sunday 30 October 2022
    Yasomwe na

Inama ya Gisirikare ya Congo yahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega ngo ave ku butaka bwayo.

Ni inama yayobowe na Perezida Tshisekedi, ibaye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe uduce twinshi two muri Teritwari ya Rutshuru twahoze mu maboko y’ingabo za Leta, FARDC zisa n’izerekeza i Goma.

Uyu mwanzuro uvuga ko hagendewe ku bikorwa byabanje, Inama nkuru y’umutekano itegetse Guverinoma ya Congo, kwirukana mu masaha 48 Ambasaderi Vincent Karega nyuma yo kubimumenyesha.

Iri tangazo rivuga ko bikozwe kubera “ko igihugu cye gikomeje gushotora RDCongo, no gufasha inyeshyamba za M23 kizigira urwitwazo."

Indi mpamvu ngo ni ukuba abayobozi b’u Rwanda basuzuguye “inzira y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda muri Angola nk’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yabivuze asoma iryo tangazo.

Mu yindi myanzuro yafashwe harimo kohereza abashinzwe ubutabazi gufasha abaturage bavuye mu byabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru