Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Congo yashyize umucyo ku byaketswe ko Ubufaransa bufasha M23

Wednesday 23 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuvugizi wa leta ya Congo DRC yatangaje ko, indege ya gisirikare cy’Ubufaransa yaguye i Kisangani kuwa gatanu ushize, yahaguye iri mu kibazo kandi yasatswe n’inzego zibishinzwe.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyaciye kuri televiziyo RTNC ya leta, Patrick Muyaya yavuze ko iyo ndege yari mu rugendo ivuye ku kirwa cya Réunion, igomba guca i Bujumbura, igakomereza i Ndjamena (Tchad).

Muri weekend no muri iki cyumweru amakuru y’iyo ndege yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi mu banyecongo bemezaga ko ari indege ya gisirikare yazaniye intwaro inyeshyamba za M23 ndetse bagashinja Ubufaransa kuba inyuma y’uwo mutwe.

Uruhande rw’Ubufaransa ntacyo ruratangaza ku byavuzwe kuri iyo ndege, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Muyaya yabwiye abanyamakuru ko iyo ndege yaguye i Kisangani ifite ikibazo “kuko imwe muri moteri zayo yashoboraga gushya.”

Yongeraho ati: “Ikibuga cy’indege cyari hafi y’aho basabye kugwa, ni ikibuga cy’indege cya Bangboka i Kisangani”.

Iyi ndege yari irimo abantu bose hamwe icyenda, amafoto yayo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, Muyaya avuga ko inzego zibishinzwe zayisatse mu kuyigenzura.

Ati: “Nta kintu cyo gutera ubwoba...Indege iri mu kibazo, itegereje ibikoresho biva i Paris bigasimbura ibyagize ikibazo…Ibyo twasomye ku mbuga nkoranyambaga si ukuri.”

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta ivugwaho amakuru menshi y’impande zitandukanye, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. M23 ishinja ingabo za leta kurwana zifashijwe n’imitwe y’inyeshyamba irimo uwa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, ibyo ingabo za leta na FDLR bagiye bahakana.

Leta ya Kinshasa nayo ishinja iya Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali nayo yakomeje guhakana. None kuwa gatatu, biteganyijwe ko ba Perezida Felix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda bahurira i Luanda muri Angola mu biganiro bishya byo gushaka umuti kuri aya makimbirane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru