Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

DRC: Imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu yumvikanaga no mu Rwanda

Monday 9 December 2024
    Yasomwe na


Mu mpera z’icyumweru gishize, intambara ikomeje guhanganisha Igisirikare cya DRC, FARDC, n’abari kuyifasha guhangana n’umutwe wa M23 yarakomeje, mu masaha y’igitondo kuwa Gatandatu muri Teritwari ya Nyiragongo habaye imirwano hagati y’inyeshyamba za za FDRL ziri ku ruhande rwa FARDC hamwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Iyi mirwano yatangiye mu ma saa tatu n’igice za mu gitondo, imara isaha n’iminota mike. Yumvikanyemo Mrintwaro nyota hamwe n’inini, hano umutwe wsa FDRL ngo waba waraguye muri Ambiush ya M23 urugamba rurasakirana.

Muri iyi mirwano by’umwihariko yabereye muri Pariki ya Nyiragongo mu bice bya Nyamuragira, ndetse n’ ahitwa Karake. Hari amakuru tutabashishije kugenzura yavuga ko uruhande rwa FDRL rwahatajarije abarwanyi barenga icumi (10).

Gatare muri Masisi yabaye isibaniro

Kuri uyu wa Gatandatu kandi kuva mu masaha y’urukerara ahitwa Gatare muri Teritwari ya Masisi, haramukiye imirwano ikomeye yamaze igihe kire kire, dore ko yageze ku gicamunsi ikirimo, hagati y’abari Ku ruhande rwa FARDC, aha iyi mirwano yavuzwemo FARDC, FDRL na Wazalendo, bahanganye mu buryo bukomeye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Nyuma yaho hamaze iminsi hari imirwano muri iyi Teritwari ya Masisi, inabarizwa igice cya Rubaya, gikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Abari ku ruhande rwa FARDC bamaze iminsi bashaka uburyo bakigarurira iyi Rubaye, ubu iri mu maboko ya M23, aho ibi byateye imirwano mu bice bihakikije, bizakurangira umutwe wa M23 hari ibice wigaruriye, nka Kaniro, Mululu, Shugi ndetse na Kinigi.

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru Radio Okapi, cyatangaje ko mu byumweru bitatu ( 3), uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 waru maze gufata imidugudu itanu (5).

Iyi Gatare akaba ari ngenzi mu bice byo muri Masisi kuri izi mpande zombi zihanganye. FARDC mu gihe yayitakaza byayishyira mu bibazo byo kuba yasaharirwa na M23 mu gice cya Masisi Zone, isanzwe ifitemo ibirindiro bikomeye.

Muri Teritwari ya Lubero kandi naho havuzwe imirwano, kuri uyu wa Gatandatu, aho uruhande rwa FARDC rwavuzweho gusagararira M23, ubwo uyu mutwe bawugabagaho bitero bya bombe, ahitwa Alibongo, uyu mutwe uheruka gufata.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru