Kuva imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Kinshasa, FARDC n’umutwe wa M23 yagera muri kivu y’Amajyepfo, amakuru ava ku rugamba aravuga ko M23 yafashe ahitwa Lumbishi n’ibice bindio bizengurutse Minova.
Ni nyuma y’imirwano yabaye ku wa Gatandatu yasize M23 ifashe agace ka Lumbishi, gaherereye muri teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Andi makuru aravuga ko ubu M23 ifite Numbi, Shanje, imisozi ya Rukara n’ahandi hose hazengurutse minova. Abo bahanganye ubu begereje ishyamba rya Kauzibyega, bari nko muri 150km za Bukavu, nko muri 182k z’ikibuga cya Kavumu.
Aka gace ka Lumbishi kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atandukanye arimo ayo mu bwoko bwa tourmaline, coltan, zahabu na gasegereti (cassitérite).
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, imirwano yakomeje. Umutwe wa M23 wateye ibirindiro by’ingabo za leta FARDC, biri ahitwa Kimoka mu misozi ya Busakara ku ruhande rwa Sake.
Mu gihe imirwano ikomeje, umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwayo nk’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, uvuga ko kugira ngo ibintu bisubire mu buryo ari uko leta ya Tshisekedi yakwemera kujya ku meza amwe na wo bagahuza ibiganiro.

Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko butazigera buganira na M23 kuko ari umutwe buvuga ko ari uw’iterabwoba “uterwa inkunga n’u Rwanda.”
Leta ya Congo yakunze gushinja u Rwanda gufasha M23 ariko impande zombi zikabyamaganira kure.
Imirwano ya M23 na Congo yazambije umubano w’ibihugu byombi nubwo abahuza bakomeje gukora ibishoboka byose ngo impande zombi zumvikane ariko ntibyatanga umusaruro.