Thursday . 26 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 December » Ngororero: Bacururiza inzagwa mu mugezi wa Rubagabaga abayobozi barebera – read more
  • 24 December » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 December » DRCONGO: Impanuka y’ubwato yishe 40 abandi baburirwa irengero – read more
  • 23 December » Amajyaruguru: Abafite imishinga babura amakuru ahagije kuri serivise z’inguzanyo ya BDF – read more
  • 23 December » FARDC na UPDF bakozanyijeho – read more

DRCONGO: Impanuka y’ubwato yishe 40 abandi baburirwa irengero

Tuesday 24 December 2024
    Yasomwe na

Ubwato bivugwa ko bwari bupakiye birengeje urugero bwarohamye abantu 40 barapfa, abandi bagera ku 100 baburirwa irengero mu Ntara ya Equateur muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni impanuka yabereye ku cyambu cyitwa Lolo, aho ubwo bwato bwari buvuye bwerekeza ahitwa i Mbandaka, imibare y’abapfuye ngo ikaba ishobora gukomeza kuzamuka.

Joseph Bayoko Lokondo, umwe mu bagize Sosiyete sivile aho mu Ntara ya Équateur, avuga ku by’iyo mpanuka, yagize ati “Ubwo bwato bwitwaga Mama Witi. Hari bamwe mu bari baburimo baburiwe irengero, ibikorwa byo gushakisha birakomeje. Impanuka yabereye ku bilometero 160 uvuye i Mbandaka, mu mugezi wa Lolonga, umwe mu migezi yiroha muri fleuve Congo”.

yavuze ko n’abarokotse iyo mpanuka babuze ubufasha, kuko ubuyobozi bwo mu nzego za Leta butahise buhagera, abaturage bakaba ari bo barimo gushyira hamwe bagashakisha imirambo mu mazi, iyabonetse bakayishyingura.

Yunzemo ko kimwe n’izindi mpanuka z’ubwato zikunze kuba aho muri RDC, iyo mpanuka na yo yatewe no gupakira cyane ubwato birengeje ubushobozi bwabwo, ariko hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba abagenzi nta makoti y’ubwirinzi (gilet de sauvetage) bahabwa kugira ngo abe yabafasha mu gihe barohamye.

Yagize ati “Impamvu zirasa, kandi zibyara ingaruka zisa n’ubundi, ni ugupakira birengeje urugero, ni ukugenda mu bwato mu masaha y’ijoro. Kandi Minisitiri w’intebe wungirije na ba Minisitiri bashinzwe ubwikorezi, bari basohoye itangazo risaba abatwara abagenzi mu mazi bose ko bagomba kugura za ‘gilets de sauvetage’. Ariko icyo bigaragara ko kitahawe agaciro n’inzego bireba mu Ntara ya Équateur, abantu bakomeza gukora izo ngendo zo mu mazi batambaye za gilets de sauvetage."

Vuba aha kandi mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa DRC haherutse kubera indi mpanuka yaguyemo abatari bake, abandi bakaba baraburiwe irengero mu gihe na leta igihanganye no kubwira abaturage ko igishiahikajwe no gushaka ababo baguye muro iyo mpanuka yavaga Minova yerekeza Goma ikarohama ubwato bukarohama bugiye kugera ku mwaro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru