Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi, ntacyo bavuze bari mu rukiko

Tuesday 2 October 2018
    Yasomwe na

Ababunganira ni bo basobanuraga impamvu urukiko rwashingiraho rubarekura by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko barekuwe bakongera gukora ibyaha nk’ibyo bakurikiranyweho.

Ku isaha ya saa mbili, ababuranyi, Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Shima Rwigara bari bageze ku rukiko Rukuru kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ababunganira bavuze ko mu bushishozi bw’urukiko rwagendera ku ngingo batanze bakarekurwa hagendewe ku kuba bamaze igihe kirekire bafunzwe. Ubushinjacyaha bwo ntibukozwa icyo kifuzo.

Mu cyumba cy’Urukiko abantu benshi biganjemo abo mu muryango wabo barimo Anne Rwigara Murumuna wa Diane Rwigara, abari abakozi b’uruganda rw’itabi rwa se, bamwe mu bakozi ba za Ambasade zirimo iy’Ubwongereza, abanyepolitiki nka Me Ntaganda Bernard na Umuhoza Victoire uherutse gufungurwa ku bw’Imbabazi z’Umukuru w’igihugu bamaze amasaha abiri bakurikirana uko urubanza rugenda.

Ku isaha ya saa mbili na 40, inteko y’abacamanza 4 yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, Perezida w’inteko iburanisha uru rubanza yahereye ku mwanzuro wafashwe ku kibazo cyo kwihana umwe mu bacamnaza cyagaragajwe n’abaregwa mu iburanisha riheruka, avuga ko uwo mucamanza yahinduwe.

Ati “Ndatekereza ko noneho nta cyabuza uru rubanza gukomeza.”

Me Buhuru Pierre Celestin wunganire Diane Rwigara ni we wahawe ijambo mbere avuga ko ubwo umukiliya we yatabwaga muri yombi ku ya 23 Ukwakira 2017 Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko akurikiranwa afunze kubera ko yari bubangamire iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.

Yavuze ko izo mpamvu zitagihari kuko uwo yunganira nta perereza agikorwaho, bityo ko adakwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo ahereye ku bivugwa mu ngingo ya 105 na 121 z’igitabo cy’amategeko, ngo zivuga ko mu bushishozi bw’urukiko umuburanyi iyo asabye gukurikiranwa ari hanze, bitewe n’uko amaze igihe kirekire akurikiranwa yarekurwa kuko ngo urubanza rugiye kujya kuburanwa mu mizi igihe nta perereza agikorwaho.

Me Buhuru yavuze ko mu byo Diane Rwigara akurikiranyweho harimo ibyo yavuze mu mbwirwaruhame yagejeje ku bitangazamakuru binyuranye bijyanye n’umugambi yari afite wo kwiyamamariza kuyobora Igihugu, kandi ngo byari muri ‘campagne’.

Ati “Yashakaga amajwi kandi azagira igihe cyo kubisobanura kuburana mu mizi nibigera.”

Akavuga ko ingingo batanze ziri mu gitabo cy’amategeko, abona ko kurekurwa kw’uwo yunganira ari ryo hame.

Me Gatera Gashabana wunganira nyina wa Diane Rwigara, ari we Adeline Mukangemanyi Rwigara, yasabye ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo Urukiko rugashyiraho imbibi atagomba kurenga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko kuko ngo urukiko rubifitiye uburenganzira bwo kubitegeka.

Yavuze ko ibyo azasabwa gukora n’urukiko byose azabyubahiriza.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko ingingo bariya Bunganizi mu mategeko b’abo kwa Rwigarara batanze bazemera ariko ngo mu ngingo ya 121 hari aho ivuga ko impamvu zo kurekurwa ‘zemerwa gusa iyo urubanza rutarajya mu mizi’.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu busabe bw’abaregwa bashaka kurekurwa by’agateganyo bwaba buje impitagihe. Ngo bakagombye kuba barasabye biriya bagifungwa.

Bwavuze ko impungenge bwatanze zo gufungisha bariya bantu n’ubu zigihari kuko ngo barekuwe by’agateganyo basubira gukora ibyaha bakurikiranyweho byatumye bafatwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bantu bo kwa Rwigara bareganwa n’abandi bari hanze y’igihugu bityo ngo kubarekura byatuma bakomeza kuvugana na bo bikica iperereza kandi ngo bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo n’ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha ibyo byaba bitwaye igihe aba bo kwa Rwigaraga barekurwa bakavugana n’abo bareganwa kuri dosiye y’urubanza rwabo.

Ubushinjacyaha busubiza ko ntacyo bitwaye. Gusa bwabwiye urukiko ko Adeline Rwigara n’umukobwa we Shima Diane Rwigara batinza urubanza.

Umucamanza yavuze ko bagiye gusuzuma ibya buriya busabe bw’uko abaregwa barekurwa n’impamvu zitangwa n’ubushinjacyaha ko badakwiye kurekurwa.

Umwanzuro w’uru rubanza ku bijyanye n’ifanga n’ifungurwa by’agateganyo uzasomwa ku wa gatanu w’iki cyumweru. Naho ibyo kuburana mu mizi bizatangira tariki 7 Ugushyingo 2018.

SRC:Umuseke

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru