Ndayambaje Jean Claude
Ubusanzwe ikipe ya APR Fc ni mukeba wa Rayon sports kuko iyo zakinnye habamo uguhangana gukomeye haba mu bakinnyi ndetse n’abafana ubwabo buri umwe aba yumva yatsinda,ikindi kandi imwe ihora ihiga gukura Indi ku ntebe ya mbere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hategerejwe umukino w’ishyiraniro wa APR fc izaba yakiriye mukeba wayo Rayon Sports ifite abafana benshi cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Aya makipe amaze hafi umwaka umwe n’igice adahura hagati yayo, kuri iyi nshuro agiye gucakirana ku munsi wa Kane w’Irushanwa rya Primus National League 2021-2022 auko aheruka guhura muri 2019.
Ni nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda imikino igasubikwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda kugikwirakwiza.
Aya makipe agiye gucakirana abafana bari ku kibuga kuko bakomorewe kwitabira imikino mu gihe bujuje ibisabwa bijyanye no kwipimisha ndetse hubahirijwe n’umubare wagenwe kwinjira muri stade bijyanye n’ubushobozi ifite bw’imyanya.
Umutoza wungurije wa Rayon sports yagize icyo atangaza kuri uyu mukino wa (Derby) ndetse APR FC ikaba itarakinnye umunsi wa Gatatu wa shampiyona kuko yagombaga kwisobanura na Etencel gusa umukino ukaza gusubikwa bitewe n’ikibazo cy’ikibuga .
Aganira n’itangazamakuru, Dusange Sacha wungirije Masudi Djuma yavuze ko kuba APR FC itarakinnye umunsi wa Gatatu wa shampiyona bishobora kuyibera bibi cyangwa byiza, akaba yabitangaje ubwo Rayon sports yari imaze kunyagira Bugesera fc ibitego 3-1.
Muri iki kiganiro, Dusange yabajijwe niba gutsinda Bugesera FC bibaha amahirwe yo kwitwara neza imbere ya APR FC, avuga ko nubwo bakinnye neza, ariko bagifite ibyo gukosora.
Yagize ati “Iyo habaye umukino nk’uyu ukabona bimeze neza, ukomeza uwo mujyo, ukagira ibindi wongeraho; gukina umupira ni nko kwigisha, uwigisha ahozaho, hari utuntu two gukosora duke, tuzareba ikizavamo."
Uyu mutoza kandi yakomeje kuri APR FC itarakinnye na Etincellles FC bijyanye no kuba yabona amahirwe yo kuba izaba yarabonye umwanya wo kuruhuka, avuga ko bishobora kuzayibera amahirwe.
Agira "Erega byose birashoboka kuko umuntu uri gutegura Shampiyona akaba atakinnye, ku ruhande rumwe biba ari amahirwe kuko aba yaruhutse, ku rundi biba ari bibi kuko aba atakinnye nyine; wowe uba wakinnye, urumva rero ni ibintu bibiri. Ni byiza ko abakinnyi wabaruhuye, ariko ni bibi kuko hari ikintu baba babuze kuko batakinnye ngo bakomeze kumenyera gukina ndetse APR fc ni ikipe nziza duhora iteka duhanganye."
Ku rutonde rw’agateganyo Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7 mu gihe APR fc iza ku mwanya wa kane n’amanota 6 ikaba ifite umukino w’ikirarane itarakina.
Muri APR fc umwuka umeze neza, bakomeje imyitozo ku kibuga cya Shyorongi , usibye Tuyisenge Jacques ufite ikibazo cy’imvune abandi bose bameze neza.
Muri Rayon sports abakinnyi bose ni bazima, usibye Nishimwe Blaise byavugwaga ko afite akazi kadakanganye k’imvune abandi bose ni bazima. Muhire Kevin nawe ameze neza ndetse iyo uganiriye n’aba basore bavuga ko uriya mikino bawufata nk’umukino wa nyuma, baba bagomba gushyiramo ingufu nyinshi.
Guhangana kuri aya makipe byatangiye mu Mwaka 1995, akaba amaze guhura inshuro zigera kuri 92 muri shampiyona, igikombe cy’amahoro, n’andi marushanwa.
Kugeza ubu APR fc yatsinze mukeba imikino 40 mu gihe Rayon sports yatsinze imikino 29, banganyije inshuro 23 ibitego 251 mu gihe Rayon sports yatsinze ibitego 121.
Rayon sports niyo yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe kuko mu 1996 Rayon sports yatsinze APR fc ibitego 5-2 , mu mikino wari wateguwe na Kaminuza y’u Rwanda mu1997 .
Mu mwaka 2019 APR fc yatsinze Rayon sports ibitego 2-0, mu mezi atanu ashyize APR fc yatsinze Rayon sports igitego 1-0 , igitego cyabonetse ku munota wanyuma n’icyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa nyuma w’umukino.















