Ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kw’ umukandinda Perezida w’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza n’abakandida Depite bakiranywe ubwuzu n’ubwitabire, bizeza Abarwanashyaka b’abanyarwanda muri rusange ko nibaramuka babatoye bazasonerwa bimwe ku musoro batanga, nk’iy’ubutaka, urubyiruko narwo rugashakirwa imirimo mishya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 nibwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida ndetse n’abadepite batanze ibyangombwa byuzuye muri Komisiyo y’amatora, aho ishyaka rya Green Party ryatangiriye ibikorwa byayo byo kwiyamamaza mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana, mu kagari ka Bweramvura.
Kandida Perezida Dr Habineza Frank wa Green Party irangwa n’ikimenyetso cy’inyoni ya Kagoma, yagarutse ku byakozwe muri Manifesto ya Manda ishize, nubwo atari iryo shyaka ryari riyoboye igihugu, birimo gukora ubuvugizi ku musoro wakwaga abaturage ku butaka uragabanuka, uva ku biceri 300 kuri metero kare ugera ku biceri 80.
Yagize ati: "Umwaka ushyize nakoze umushinga wo kugabanya umusoro ku butaka kandi byarakozwe, ubu rero nimuramuka mushyize igikumwe kuri Kagoma iranga ishyaka rya Green Party, uyu musoro uzakurwaho burundu; nicyo tugamije kugira ngo umuturage abeho atekanye ku mutungo we."
Ibimenyetso cy’intoki gishushanya Kagoma ya Green Party of Rwanda
DR Frank Habineza yakomeje agira ati: "Ikindi kibabazo cyugarije urubyiruko ni ubushimeri, turifuza kuzahanga imirimo mishya ingana n’ibihumbi 500 buri mwaka, dushaka ko ikibazo cy’inzara gicika kuko ntibikwiye ko umuntu arya rimwe ku munsi."
Mu bindi byagarutsweho n’abakandida Depite barimo Senateri Mugisha Alexis na Kandida Depite Maombi Carine, bijeje abaturage ba Jabana ko bazabakorera ubuvugizi ikibazo kiri mu butabera kigakemuka, kijyanye no gufunga abantu mu gihe kingana n’iminsi 30 y’agateganyo.
Visi Perezida wa Green Party, akaba nk’umukandida Depite
Kandida Depite Ntezimana
Mu migabo n’imigambi kandi bagarutse kubyo bari baratumwe n’abaturage muri Manifesto ya manda ishyize, aho bakoze ubuvugizi bujyanye no kugaburira abana ku mashuri ibiryo bishyushye ndetse no kongeza umushahara wa mwarimu bikaba byarakozwe.
Urugendo rwo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida mu ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party ndetse n’abakandida Depite ruzakomereza mu karere ka Kimonyi ejo tariki ya 23 Kamena 2024.
Byageraga ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko bakabyumva vuba
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje