Umukandida Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank yibukije abaturage ba Nyabihu na Rubavu ko badakwiye kujya bafata umusaruro wose bejeje ngo bawujyane ku isoko bibagirwe abana babyaye, bisange mu igwingira.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 nibwo kandida Perezida Dr Frank Habineza n’abakandida Depite ba Green party bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyabihu na Rubavu, Ku munsi wa 11, aho bongeye kwibutsa abaturage ko babishaka ikibazo cy’igwingira ry’abana cyacika muri utu turere dufite ibiribwa bihagije.
Uyu mukandida yageze mu karere ka Nyabihu ahagana saa 11h30’ ashagawe n’imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye.
Mu ijambo yagejeje ku barwanashyaka ba Green Party yagize ati: "Habineza arabifuriza ibyiza, kandi gutora Habineza ni waneza! Twebwe ururimi rwacu rurarema, ntabwo tubeshya. NIgeze kumva abantu muri iyi minsi bavuga ngo Green Party iravuga, turavuga, nyine kubera ko tutabeshya; ubushyize twabijeje ko umuntu azajya yishyura ubwisungane agahita yivuza, ibi byarabaye."
Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abana bagwingiye bo mu karere ka Nyabihu, aho yavuze ko aka Karere ntacyo kabuze ahubwo hari ingeso yo gukora bakorera isoko.
Yagize ati: "Mufite ibiribwa ariko mukagira ikibazo cyo kugwingiza abana, ngira ngo Nyabihu iza mu turere tw’imbere dufite abana benshi bagwingiye. Ingeso yo guhingira isoko muyigabanye, mwite ku bana bave mu mirire mibi kubera ko ntacyo mwabuze. Mweza ibirayi mufite ibiryo sinumva uburyo abana bo muri aka karere bagwingira."
Ahagana saa 15h00’ nibwo yageze mu karere ka Rubavu aho yarategerejwe n’abarwanshyaka benshi nabo abasaba ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bagura ishoramari rishingiye mu buhinzi n’ubworozi ahanini bushingiye ku musaruro uva mu kivu arinako bihaza mu biribwa, ariko ngo ibyo biazaba nibatora Ishyaka Green Party.
Kuva muri Kamena 2023, Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bukomatanyije aho bwari bugamije kwihutisha gahunda zifasha kurandura imirire mibi n’igwingira ry’abana mu Turere 10 two mu Rwanda turimo Nyabihu na Ruabvu.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS, bugaragaza ko mu Karere ka Nyabihu ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015, bigera kuri 46,7% mu mwaka wa 2020 mu gihe ubwasohotse mu kwezi Kamena 2023, bwo bwagaragaje ko Nyabihu iri ku gipimo cya 34,2% by’abana bagwingiye.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara yerekana ko ku rwego rw’igihugu, abana 33% bafite ikibazo cy’igwingira mu gihe intego Leta y’uRwanda yihaye ari uko umwaka wa 2024 uzarangira bageze byibura kuri 19%
Hon Dr Frank Habineza yavuze ko igwingira ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda arinaho yahereye avuga ko baramutse batoye ishyaka Green Party hashyirwaho uburyo bwo kwihaza mu biribwa bityo abana bakajya barya indyo yuzuye byose bitagiye kus isoko.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank bizakomereza mu turere twa Karongi na Rutsiro tariki ya 3 Nyakanga 2024.
ubwo Dr Habineza yasozaga kwiyamamariza i Mahoko mu karere ka Rubavu
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje