Mu kagari Munini , Umudugudu Rudakabukirwa mu murenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo mw’ijoro ryo kuwa 16 Nzeli 2018 umugabo yishe umugore we wari ufite imyaka 35 amutemaguye ngo yagiye guhaha aratinda.
Mu ma saa moya z’ umugoroba tariki 16 Nzeli 2018 nibwo nyakwigendera yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo yarakaye. Uyu mugabo w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikomero Rwamucyo Louis de Gonzage yatangarije mamaurwagasabo rw ko ifuhe aricyo kihishe inyuma yo kuba uyu musaza yaratemaguye umugore we bafitanye abana ariko batasezeranye imbere y’ amategeko.
Yagize ati “Dukurikiranye icyo baba barapfuye, yavugaga y’ uko yamucaga inyuma, avuga y’ uko umugore yari yagiye guhaha aza akerewe, nkeka rero ko umugabo nk’ uko babanaga bafite ikintu cy’ urwikekwe umugabo yaketse ko yagiye nko mu mahabara ye agatinda ari naho yavanye umujinya”.
Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko bajyaga banyuzamo bakarwana. Ariko ntabwo batekerezaga ko byagera aho kumwica urubozo.
Kugeza ubu uyu mugabo ukekwaho kuba yishe umugore we ari mu maboko ya Polisi station ya Rusororo.
By’ umwihariko umuyobozi w’umurenge Rwamucyo arasaba ko iburanisha ryazakorerwa mu ruhame ahakorewe icyaha mu rwego rwo kwereka abaturage ko ibyabaye bidakwiriye no gukumira ko byazongera kubaho.
Clare Katwesigye umukozi ushizwe uburenganzira bw’abagore n’ubuvugizi muri Action Aid Rwanda avuga ko babajwe bikomeye nu bwicanyi bukorwa hagati y’abashakanye bimaze kuba byishi mugihe gito aho inkuru mbi zuko umugabo yishe umugore we zumvikanye mu gihe kimwe.
CLARE aganira n’ikinyamakuru mamaurwagasabo .rw yasabye ko abaturanyi n’abayobozi bakwiye gukumira icyaha cyitaraba Yagize ati ”birababaje kubona umugore yicwa kandi yari asazwe avuga ko afite ibibazo murugo umugabo amukubita n’irindi hohotwerwa ritandukanye ariko ugasanga abaturanyi baravuga ko ariko basazwe n’ubuyobozi bukabunga bigasoza umugabo amwishe birabaje ndumva mu gihe hari ikibazo abaturanyi bakwiye kuvuga ibibazo mbere ubuyobozi bugashaka igisubizo aho kubunga butaracya bari akamwica .
CLARE akomeza avuga ko hakwiye kubaho ibihano bihanitse k’uwahohoteye mugenzi we aho gutegereza ko amwica bakabona gutanga ubutabera ni gihano kiremereye. kandi abaturage bakwiye kwigishwa gutanga amakuru kuburyo n’umuturage yatanga ikirego kubw’umuturanyi we kuko awahotewe hari nigihe abura imbaraga zo kubivuga kubera ihungabana yagize.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere y’ uko ushyingurwa.
Si ubwa mbere ubwicanye nk’ubu bugaragaye muri aka Karere ka Gasabo kuko mu mpera z’ umwaka ushize Karegeya Alfred yishe umugore we Mukeshimana Marie Rose akamushyingura maze akahashyira akarima k’igikoni.
















