Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

GLIHD isanga Abanyarwanda baryoherwa n’uburenganzira bwa muntu

Thursday 9 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel

Ikigo cy’Uburenganzira n’iterambere mu biyaga bigari (GLIHD) gifatanyije n’imiryango itari iya Leta yita ku burenganzira bwa muntu bizihije umunsi mpuzamahanga w’Itangazo ry’uburenganzira bwa muntu ryasinywe mu 1948, batangaza ko ishusho y’uko Abanyarwanda baryoherwa n’uburenganzira bwa muntu bijyanye n’ibyo buri muntu akekenera, yemererwa n’amategeko.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatatu, yariki ya 8 Ukuboza, mu Murenge wa Rwezamenyo ku kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki , umuhango wabaye mbere y’iminsi ibiri ngo u Rwanda rwifatanye n’Isi kwizihiza iryo tangazo ku nshuro ya 73, ku mpamvu zo kwanga ko ibirori bihurirana ku munsi umwe atriki ya 10 Ukuboza 2021.

Umuyobozi Wungirije wa GLIHD, Me. Umulisa Husna Vestine, yavuze ko muri rusange Abanyarwanda baryoherwa nuburenganzira bwa Muntu mu ngeri zitandukanye babufitemo.

Yagize ati “Abanyarwanda baryoherwa n’uburenganzira bwa muntu, kuko uburenganzira bwa muntu ni bwinshi, buratanfukanye; nshobora kuryoherwa uburenganzira bwanjye kubera ko natangiye gukora ku ifaranga, kuko nahawe ubuvuzi, ari uko nabonye ishuri ryiza nigamo cyangwa se wa mwana utishoboye yishyurirwe mituweli, umuryango utishoboye wishyuriwe mituweli. Aho ngaho hose mbibonamo ko mishimiye uburenganzira bwa muntu cyangwa se bwanjye muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Uburenganzira bwa muntu buraguye, ntabwo nshobora kuburebera mu nguni imwe, buri mu nzego zose; tuvuge urugero nshobora kukubwira nti uruganda uru nuru mu bijyanye no kurenegra ibidukikije, niba za mashini zawe zisohora ibyuka bihumanya nubikora mu buryo bujyanye n’igihe kigezwemo ahi uzaba ufashije njyewe ku bijyanye n’uburenganzira bwanjye.

Ariko nindara nkanuye, nkorora, nugenda ukohereza imyanda mu mazi iva mu ruganda rwawe, nkavoma amazi mabi aho uzaba uhungabanyije uburenganzira bwanjye ariko nubikora neza nzanezerwa nishimire uburenganzira bwanjye mwampaye.”

Ibi kandi bishimangirwa n’indi miryango yibumbiye muri GLIHD nayo ivuga ko u Rwanda ruri ku rwego rwiza rwo kuba igihugu umuturage yishimira kugira uburenganzira ahabwa n’amategeko byuzuzanya n’ibiteganywa mu itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa muntu n’ugize ikibazo cyaho bwahungabanira akagira uburenganzira bwo kubigaragaza agafashwa n’inzego za Leta zishinzwe kurinda uburenganzira bwa muntu mu nzego zose.

Perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Hon. Mukasine Marie Claire, yavuze ko ibikorwa byateganyijwe mu cyumweru cy’uburenganzira bwa muntu cyatangiye kuva tariki ya 30 Ugushyingo, bishyizwe mu bikorwa ku kigero cyuzuye, 100% kuko ibyo bateganyije gukora ugereye mubukangurambaga, ibiganiro n’ibindi byakozwe.

Yakomeje avuga ko amategeko mu Rwanda ahari kandi n’ihame ryo kuyavugurura rikorwa nabo babigiramo uruhare mu buvugizi iyo bibaye ngombwa, kugira ngo amategeko ajyanye n’ibibereye abaturage mu gihe bagezemo.

Kuri iyi nshuro, mu kwizihiza Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu munsi insanganyamatsiko igira iti “Kugabanya ubusumbane,guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru