Abasanzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo Ondimba uherutse guhirikwa basabye agastiko k’abafashe ubutegetsi ko niba batemera ibyavuye mu matora basubiramo ibarura ry’amajwi hakamenyekana uwari kuba Perezida watowe n’abaturage.
Aba basanzwe badacana uwaka n’umuryango wa Bongo urengeje kimwe cya Kabiri cy’ikinyejana ku ngoma ya Gabo bishimiye ihirikwa ry’ubutegetsi abenshi bavutse basanga bakaba bamwe babaye ibikwerere.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite icyizere ko mu gihe amajwi yasubirwamo, ibizavamo bizageza umukandida wabo Ondo Ossa ku ntsinzi, akaba umukuru w’igihugu.
Ni mu gihe ingabo ziyobowe na Gen Brice Oligui Nguema zigifata ubutegetsi zahise zitesha agaciro ibyavuye mu matora, ndetse inzego z’ubuyobozi za leta zose ziraseswa.
Perezida Ali Bongo yahiritswe ku butegetsi tariki 30 Kanama 2023, nyuma y’amasaha make komisiyo y’amatora itangaje ko yayatsinze agize amajwi 64.27%, mu gihe umukandida uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Ondo Ossa we yagize 30.77%.
Uru rubyiruko na benshi mu babyeyi babo bari bazi ko Perezida wese wa Gabon aba ari Bongo