Uwahose ari Visi Perezida wa Kenya, Geoffrey Rigathi Gachagua, yaburiye Perezida uriho, William Samoe Ruto ko igisubizo cy’ikibazo afitanye n’urubyiruko adateze kukibonera mu kubarundira mu munyururu, ahubwo akwiye kugishakira mu guhanga imirimo.
Uyu munyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Ruto, kuva yakeguzwa n’inteko ishinga amategeko ya Kenya kubera ibirego bya ruswa, mu Kwakira 2014 yahise atangira kwijundika Perezida Ruto.
Mu gitondo cyo ku cyumweru yariki ya 12 Mutarama 2025, ubwo yari mu rusengero Dandora AIPCA Church i Nairobi mu Murwa Mukuru, Gachagua yavuze ko Perezida wa Kenya adakwiye kongera gusubiza ighugu mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Hae, ICC, abishingira ko iyo habaye imyigaragambyo y’urubyiruko rufite icyo rusaba ubutegetsi buriho, ibintu bigeza abategetsi bamwe mu nkiko bashinjwa kubyihisha inyuma.
Uyu Gachagua nawe kandi ajya anugwanugwa ko yaba yarakoraga mu ikote agatanga agatike ku rubyiruko ko kujya kwigaragambya kuri Perezida Ruto ko adashoboye, ibintu byanatumye umukuru w’igihugu asesa guverinoma, bikanangiza byinshi mu gihugu.
Mu mvugo isa n’izimije, Gachagua yaburiye Perezida Ruto ko "Uko ubwira urubyiruko rukoresha intwaro ya interineti ko rudakwiye kugushyira mu mva ari ko ruzarushaho kugushyiramo. Hari ibintu udakwiye kujya uhangana nabyo. Ha imirimo urwo rubyiruko ruzayihugiramo aho guhugira mu kukuzingira mu mva. Bitabaye ibyo urashaka kutubwira ko wahindura kimwe cya kabiri cy’iki gihugu mo gereza."