Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bahinga imyaka itandukanye mu gishanga cya Gaseke gikora ku mirenge ya Cyabingo, Rusasa na Busengo barasaba Leta ko yabatunganyiriza iki gishanga kugira ngo bizere ko bazajya basarura badahingiye ubusa kuko imyaka yabo yangirika mu bihe by’imvura.
Aba baturage bavuga ko mu gihe cy’imvura imyaka yabo yangizwa n’imyuzure bityo bagahomba imbuto n’ifumbire bakoresheje bahinga akaba ariho bahera basaba ko igishanga cyatunganywa vuba kugira ngo bajye babona umusaruro nkuko baba babyiteze.
Kabatesi Venantie ni umwe mu bahinzi bavuze ko nubwo bahinga baba batizeye umusaruro kuko imiterere y’iki gishanga cya Gaseke ibateye impungenge zikomeye.
Kabatesi yagize ati "Mu by’ukuri iki gishanga cya Gaseke nta musaruro tugikuramo kuko iyo imvura iguye iraza igatwara imyaka yacu tugasigara mu gihirahiro, badufashije bakagitunganya natwe twahinga tukeza, kandi urabona mu gice cyo hepfo hangiritse ku buryo bukabije "
Siborurema Emmanuel nawe ni umuhinzi twasanze muri iki gishanga, avuga ko leta irebye uburyo itunganya iki gishanga byabaha umusaruro ufatika, avuga ko bakomeje guhura n’igihombo gikomeye.
Yagize ati "Turahinga tugashyiramo imvaruganda, ugasanga umuntu atashye atyo iyo imvura ibaye nyinshi; dukomeje guhura n’igihombo gikomeye, ubu noneho muri ibi bihe by’imvura ntacyo twiteze kuzasarura. Barebye uko bayobya amazi nibura akajya amanuka adatwaye imyaka nicyo gisubizo tubona gikenewe."
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko iki kibazo bakizi kandi iki gishanga bamaze kugikorera inyigo gusa ngo ntiharaboneka ingengo y’imari yabikora.
Yizeza abahinzi ko mu gihe cya vuba igishanga kizatunganywa, akaba nanone asaba abaturage kujya bahingamo imboga kuko arizo zera mu gihe cya gito.
Yagize ati "Ni igishanga kinini gitanga umusaruro mwinshi w’ibigori n’ibishyimbo ndetse twamaze gukora inyigo yacyo gusa ntihataboneka ingengo y’imari ariko turasaba abaturage ko baba bahinga imboga kuko zera mu gihe gito, bakazihinga mu gice gikunze kwibasirwa n’umwuzure mu gihe tutarabona ingengo y’imari yo kugitunganya."
Mu gice cyo hepfo y’iki gishanga cya Gaseke usanga cyarangijwe n’amazi, abahinzi bakaba bakomeje kwibaza igihe kizatunganyirizwa cyane ko imyaka basaruramo ariyo itunga imiryango yabo.















