Sunday . 19 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 May » Nyabihu: Hari abaturage babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko – read more
  • 7 May » Perezida Kagame yagaragaje uko urubyiruko rwatera imbere – read more
  • 6 May » Rutsiro: Abahinzi ba kawa bavuga ko bashyirirwaho ibiciro mu buryo budasonutse – read more
  • 6 May » Nyabihu: Hari ishuri ritagira aho Abarimu bategurira amasomo – read more
  • 6 May » Burundi: Barindwi bakomerekejwe na Grenade zatewe mu Kamenge – read more

Gakenke: Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe na nkongwa yongeye kubura umutwe

Friday 3 May 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bahinzi b’ibibigori mu Mirenge itandukanye, irimo Mugunga na Janja yo mu karere ka Gakenke baravuga ko icyonnyi cya nkongwa cyongeye kwibasira igihingwa cy’ibigori bakaba basaba ko batabarwa n’inzego z’ubuhinzi.

Aba bahinzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Mugunga na Jana, assanga bavuga ko ubushobozi bwabo mu kurwanya iyi nkongwa bwarangiye, bagasaba ikigo cy’Ubuhinzi RAB ko cyakurikirana iki kibazo mu magaru mashya kuko bikomeje uko biri ubu ntamusaruro bazabona.

Umwe muri aba bahinzi witwa Kalinda Alex, utuye mu murenge wa Mugunga mu kagari ka Gahinga ari naho yahinze, yagize ati: "Muri iki gihembwe (B) nta musaruro w’ibigori tuzabona. Twateye ibigori byibasirwa na nkongwa, kandi twahinze dukoresheje ifumbire n’inyongeramusaruro; twateye n’imiti ariko nkongwa yakomeje kuba nyinshi. Turasaba RAB ko yadutabara."

Undi muhinzi witwa Nyiranizeyimana Pelagie yagize ati: "Tubona mu minsi iri mbere tuzagira inzara ikomeye. Ba agoronome iki kibazo barakizi, batubwiye gutera imiti turabikora ariko ntacyo byatanze; namwe murimo kubona uburyo ibigori byacu nkongwa yabimaze. Twasaba ko abayobozi bashinzwe ubuhinzi badufasha kurwanya iyi ndwara ikomeje kwibasira iki gihingwa cy’ibigori cyari kidutunze."

Bakomeza bavuga ko bagerageza kugaragariza Bagoronome b’imirenge iki kibazo ariko ngo nabo babuze igisubizo kuri iyi nkongwa ikomeze kwangiriza ibigori muri aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Therese yasabye abahinzi bafite icyo kibazo ko bajya begera ba goronome b’imirenge bakabafasha.

Yagize ati: "Ndumva niba bihari koko nukubitera umuti kugira ngo iyo nkongwa ibe yapfa, nukwegera ba goronome b’imirenge bakabafasha, nugukomeza kubikurikirana tugashaka igisubizo."

Muri 2017 nibwo icyinnyi cya nkongwa idasanzwe cyatangiye kugaragara mu Rwanda, icyo gihe nkongwa yangije ibigori ku buryo igihugu cyahombye toni zigera mu ibihumbi 10, kuko umusaruro w’igihembwe cya kabiri wari witezwe wari kungana na toni ibihumbi 208 ariko haza kuboneka toni ibihumbi 198 gusa kubera icyo cyonnyi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Kugeza ubu nkongwa nubwo isa niyari yacishije make hari aho ikomeje kwibasira ibigori, akaba ariho abahinzi bahera basaba ko hagira igikorwa mu magaru mashya kuko bakoze ibishoboka byose ariko nkongwa ikaba yaranze kugenda.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru