Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke, by’umwihariko abakunze kurema isoko rya Bazira, barifuza kubakirwa isoko rizima bakabona aho bajya bikinga izuba n’imvura, bakabona n’uburyo bajya batandika ibicuruzwa byabo neza.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko agasanga abacuruzi bashyira ibicuruzwa byabo hasi bakaba ariho bahera basaba ko bakubakirwa isoko ryiza rijyanye n’icyerekezo.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Mukantezimana Pelagie yagize ati: "Izuba urabona ritatwishe se, turifuza isoko natwe tukajya twishima; iyo imvura iguye iratunyagira tukabura uko tubigenza, murabona ko twatanditse imboga hasi kudufuka, muzatuvuganire."
Undi muturage witwa Mukandekezi yagize ati:" Bahoze batubwira ko bazatwabubakira isoko haruguru y’umuhanda bitewe nuko epfo iriya ari mu gishanga ariko twarahebye, ubu se urabona hano tudacururiza mu muhanda? Dukeneye isoko rya Bazira byibuze tukajya twugama imvura ndetse tugacuruza twisanzuye."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko ibijyanye no kubaka amasoko babihariye abikorera.
Aragira ati: "Gahunda yo kubaka amasoko Leta yayihariye abikorera, gusa iyo hari ubutaka bwa Leta bashobora kubusabirwa mu rwego rwo koroherezwa."
Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Gakenke, Mbaga Daniel, avuga ko bakomeje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bazarebe uburyo bazubaka iri soko.
Aragira ati: "Nubundi ahongaho akarere gafite gahunda yo kuzarivugurura ku buryo ryazajya haruguru y’umuhanda mu rwego rwo kubungabunga igishanga, ntabwo turabishyira muri gahunda neza gusa turacyabiganiraho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, tubifite muri Gahunda."
Isoko rya Bazira rirema buri wa kabiri, kuwa kane no kucyumweru aho usanga rihurije hamwe abaturage banshi bazanye ibicuruzwa byabo byiganjemo , imboga , ibijumba , imyumbati, ndeste n’imbuto .
Usibye kuba aba baturage batagira aho kwikinga izuba n’imvura, iri soko rya Bazira riri mu muhanda, aho usanga urujya n’uruza ku muhanda munini Musanze Kigali kuko rifatanye n’uyu muhanda wa kaburimbo.


























