Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gakenke: Abaturage baribaza amaherezo y’inyubako yari kuzakoreramo akarere ikomeje kwangirika

Monday 29 July 2024
    Yasomwe na


Abaturage bo mu karere ka Gakenke baravuga ko batazi amaherezo y’inyubako iri mu murenge wa Cyabingo, mu kagari ka Muhororo (mu cyahoze ari Bugarura), yagombaga kuba ibiro by’Akarere ka Gakenke ariko ikaba igiye kumara imyaka irenga 20 ubuyobozi butagira ikindi bwayibyazamo umusaruro.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Cyabingo, ahari iyo nyubako, aho yasanze imirimo yo kubaka iyo nyubako yaragarukiye ku kumenya sima hejuru none yatangiye kumeraho ibyatsi.

Hakuzimana Jean D’amour yagize ati: "Iyi nyubako nta mumaro idufitiye kuko imaze imyaka myinshi idakoreshwa, wabonye ko yatangiye kumeraho ibyatsi hejuru, turasaba ko bayikora neza byibuze hagashyirwamo amashuri y’imyuga kuko yatwaye amafaranga atari make. Yari yubatswe ari akarere ubwo babisubika gutyo, ikomeje kwangirika ubuyobozi ntacyo bushaka gukora."

Undi muturage witwa Musabyimana Cyprien yagize ati: "Iyo turebye iyi nyubako iratubabaza cyane, reba ingengo y’imari yahatikiriye kandi burya leta iyo ihombye n’umuturage aba arimo guhomba, byaba bgiza iyo ntubako ikoreshejwe cyangwa ikegurirwa ba rwiyemezamirimo bakayibyaza umusaruro kuko iterambere ryaradindiye, bahashyira n’ubukorikori abaturage bagakora nicyo dusaba abayobozi bacu bo hejuru."

Bakomeza bavuga ko kuba iyi nyubako iri hariya yangirika ngo byari bikwiye kuzabazwa abayobozi batabiha agaciro, akaba ariho bahera bifuza ko urubyiruko rwayikoresha ndetse ngo kubera ko hari abana bajya kwiga kure ishobora no kugirwa amashuri bigakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga vestine twamuhamagaye kuri telefone ngendanwa ntiyabasha gufata telefone y’umunyamakuru. Ubwo yemeraga kwitaba yasabye umunyamakiru kumwoherereza ubutumwa bugufi, tumubwira icyo tumushakira gusa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yadutangarije ku cyo bateganyiriza iyi nyubako ikomeje kwangirika kandi yaratwaye amafaranga y’Igihugu nayo ataramenyekana.

Iyo ugeze kuri iyi nyubako ubona yaratangiye kurengerwa n’ibyatsi, cyokoze mbere ngo yari yatujwemo abakozi b’ikigo REG bakwirakwizaga amashanyarazi muri aka gace. Kuri ubu ibereye aho, irimo inzugi n’ibirahuri ariko hamwe na hamwe inkuta zatangiye gusenyuka.

Kuri ubu bahisemo kujya kubaka ibiro by’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, akagari ka Rusagara, umudugudu wa Kabaya.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru