Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gakenke: Abaturage basenyewe n’ibiza by’imvura bemerewe isakaro amaso ahera mu kirere

Thursday 23 January 2025
    Yasomwe na


Hari abaturage bo mu murenge wa Mataba w’Akarere ka Gakenke bavuga ko baherutse gusenyerea n’ibiza bashyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa isakoro (amabati) kubera amikoro make ariko ngo barategereje amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yagerega muri uyu murenge wa Mataba, abasanga aho basigaye bavumbitse, bavuga ko ubuyobozi bwabijeje ubufasha bwo kubasanira inzu.

Uwineza Leontine wo mu mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nyundo yagize ati: "Ibiza byatugezeho inzu nabagamo irahirima, baratubwira ngo nituzamure inzu hanyuma bazaduhe isakaro, ubwo baratwandika ndetse baranafotora ariko twagiye ku murenge Gitifu aratubwira ngo amabati yarashyize nitujye kwirwariza. Hanyuma tujya ku karere Vice Meya aratubwira ngo nta mbabati ahari ubwo turataha dukomeza kwangara gutyo."

Uyu muturage yakomeje agira ati: "Turasaba ko badaha ubufasha batwemereye, kuko njyewe nabonye binyobeye bitewe nuko nakodeshaga n’abana banjye, byabaye ngombwa ko ndeba aho nguza abaturanyi ngura amabati kubera ko amatafari yari yatangiye kwangirika kubera kunyagirwa. Turasaba ko baduha ibyo batwemereye kandi hari abayahawe ariko hano muri uyu murenge turi benshi batigeze baherereza isakaro."

Nzamwitakuze Jacqueline wo mudugudu wa Kagando, Akagari ka Mataba nawe yagize ati: "Banyemereye amabati mu gihe cy’ibiza, baratubarura bihera iyo. Ubwo njya ku murenge wa Mataba bambwira ko amabati yashyize n’ubu ntuye hejuru ku musozi narumiwe; muzabtubarize aho ayo mabati twemere bayashyize."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Bwana Ruhashya Charles yavuze ko bafite urutonde rw’abagomba kuzafashwa, bityo uko ubushobozi buzagenda buboneka bazafashwa.

Ati: "Dufite abasenyewe n’ibiza batishoboye hano muri Mataba, ubwo uko ubushobozi buzagenda buboneka bw’Akarere tuzagenda tubasanira barazwi, Dufite profile yabo, ariko ikindi navuga iyo umuntu asenyewe nibiza yishoboye arisanira abo mwaganiye niba barababaruye tuzabasanira, nubwo ndi mushya muri uyu murenge ariko amazina yabo turayafite."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba Ruhashya Charles

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura aho mu mwaka wa 2023 ibiza byari byangije inzu nyinshi, gusa hari bamwe batishoboye bagiye bemererwa ubufasha cyane ubw’isakaro bikarangira batabubonye.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru