Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Gatete Fidel ukora umwuga w’ubutekinisiye akomeje kurira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa na rwiyemezamirimo yakoreye akazi mu kubaka ibagiro ry’Akarere ka Gakenke.
Ushyirwa mu majwi ni rwiyemezamirimo ufite kompanyi ya "Sosefik Ltd "ikorera mu ibagiro ry’Akarere ka Gakenke.
Uyu muturage avuga ko ku itariki ya 07 Gashyantare 2023 yagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo Semavenge Cyprien yo gukora "Installation z’amamashini arimo gukoreshwa mu ibagiro", none ari kumwishyuza amafaranga asaga miliyoni eshanu agahora amusiragiza nkuko yabibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo.
Aragira ati: "Mfite ikibazo kijyanye n’akarengane nagiriwe na rwiyemezamirimo witwa Semavenge Cyprien watsindiye isoko mu karere ka Gakenke ryo gukorera mu ibagiro, twahuye nawe tugirana amasezerano yo ku-insitara imashini, zimwe nagiye nzigura ku madeni, ambwira ko nyuma y’igihe gito yatangiye gukora aribwo agomba kunyishyura ariko kugeza nubu ntabwo ndabona amafaranga yanjye."
Gatete akomeza agira: "Nagerageje gutakambira inzego zose zirimo n’akarere, yewe na Meya uriho w’agateganyo iki kibazo arakizi nakimugejejeho kuko twabonanye amaso ku maso ambwira ngo ningane mu Rukiko. Nandikiye na perezida wa njyanama ya Gakenke ndetse naragiye mbonana na Gitifu w’Akarere hanyuma rwiyemezamirimo abajijwe ahita yizeza Gitifu ko agiye kunyishyura ikibazo kigakemuka; ariko kuva ubwo yatangiye kuntoteza ngo nagiye kumurega ku karere, ngo ningende banyishyure ubwo nibo nakoreye."
Gatete Fidel yasabye ubuyobozi bukuru ko bwa murenganura kugira ngo abashe kwita ku muryango we n’amadeni y’ibikoresho yagiye afata akabasha kuyishyura.
Hanze kuri iri bagiro rya Gakenke
Ku ruhande rw’uyu rwiyemezamirimo witwa Semavenge Cyprien yabwiye mamaurwagasabo ko uyu mutekinisiye yataye akazi.
Yongera ho ko yazanye inyemezabwishyu ituzuye akaba ariyo mpamvu kugeza ubu ataramwishyura.
Aragira ati: "Fidel yataye akazi, ntabwo yigeze akora ibyo yagombaga gukora ndetse ntabwo yigeze atugezaho inyemezabwishyu, ndetse yateye intambwe ajya kwishyuza ku karere ataranyishyuza kandi arinjye ugomba kumwishyura, gusa nabikora uko twabimusabye azishyurwa."
Rwiyemezamirimo uvugwaho kwambura uwakoreye
Imwe mu nyandiko mamaurwagasabo.rw ifitiye kopi igaragaraza ko Gatete Fidel yandikiye umukoresha we (rwiyemezamirimo) ubugira kenshi amwishyuza ariko akimwa amatwi.
Itangazamakuru ryifuje kumenya byimbitse amaherezo y’iki kibazo maze Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice arihamiriza ko bitarenze kuwa Gatatu kizaba cyahawe umurongo.
Ikibazo cy’abarwiyemezamirimo bambura abakoreshwa cyakunze kugarukwaho kenshi n’Umukuru w’Igihugu
cy’u Rwanda Paul Kagame, aho yavuze ko bidakwiye.




















