Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda uva mu santeri ya Biziba mu Murenge wa Janja, ukanyura mu Bigabiro ukagera i Ruhanga mu Murenge wa Busengo, baravuga ko batakibona uko bageza umusaruro wabo ku isoko bitewe nuko uyu muhanda wangiritse cyane.
Ni umuhanda Biziba – Ruhanga, ureshya na kilometre Km 7.8 ukaba uri muri gahunda y’imihanda ireshya na km 69 iri kubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank) mu buryo bw’igitaka gitsindagiye hirya no hino mu Karere ka Gakenke.
Aba baturage bavuga ko uyu muhanda wangiritse ubwo wakorwaga nturangizwe ngo kandi mbere utarakorwamo wari Nyabagendwa.
Umwe mu bawukoresha Biziyaremye Jean Baptiste yagize ati: "Uyu muhanda wacu warangiritse ndetse no kugeza umusaruro ku isoko biratugora cyane, muzadukorere ubuvugizi turebe ko twakongera kumwenyura(kwishima)."
Undi muturage witwa Dushimyimana Enock yagize ati: "Iyo imvura yaguye ntabwo ushobora kunyura muri uyu muhanda utwaye haba hanyerera cyane, birasaba ko bazaza kuwukora ukarangira; ubu tureza ariko kugeza umusaruro ku isoko ni ingorabahizi."
Aba baturage bakomeza bavuga ko ngo iyo iyo imvura yaguye ntawe ushobora kuhanyura yaba igare cyangwa ikindi kinyabiziga gito ndetse n’imodoka ziheramo kubera icyondo cy’inshi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’intara y’Amajyaruguru mu cyumweru gishize, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimée François, yavuze ko ibyo abaturage bavuga mu minsi ya vuba bigiye gusuzumwa bakareba niba hari ibyakosorwa, kuko ibikorwa byose biza biganisha ku iterambere ry’umuturage aho kumushyira mu kaga.
Yagize ati: "Murakoze kudutungira agatoki, tugiye kubireba aho bishoboka bikosorwe ariko na none tumenye ko uyu muhanda utararangira bityo babe bategereje igihe gito; hari imyaka ibiri yo kubaka n’imyaka itatu yo kubungabunga. Byose bizarangirana na 2025 kuko watangiye mu ntangiriro za 2020."
Abajijwe ku kibazo kijyanye n’ibiraro byaba byaragabanyijwe muri uyu muhanda bikongera ibyago byo gusenyuka henshi, Visi Meya Niyonsenga yagize ati:
"Buriya rero hari ababifitemo ubumenyi babanza kureba, bakareba ibikenewe ndetse bikemezwa n’ababishinzwe. Ibiraro byo rero birahagije ariko turakurikirana turebe niba ibivugwa ari ko bimeze kandi niba hari ibigomba gukosorwa bizakosorwa."

Uyu muhanda waherukaga gukorwa mu 1988 ukozwe na( HIMO )aho wari ufite uburambe buhagije kuko ngo na n’ubu igaraviye yari ikirimo kandi itsindagiye neza bitari nk’ubu ngo ariyo ikirimo.
