Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gakenke: Bakomeje kuba mu icuraburindi no kumurikisha ibishishimuzo

Tuesday 13 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rusasa ho mu karere ka Gakenke baravuga ko babangamiwe no kuba mu icuraburindi ryo kutagira umuriro w’amashanyarazi, ngo baracyamurikisha inkwi batekesha, ibyo bita ’ibishishimuzo’.

Ababwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bafite icyo kibazo ni abo mu gice kimwe cy’aKagari ka Gataba, bakifuza ko bahabwa amashanyarazi nk’abandi bakava muri ubu bwigunge.

Umuriro w’amashanyarazi mu Kagari ka Gataba muri Rusasa wagarukiye mu gace kamwe

Umwe muri aba baturage witwa Theonile Habimana twasanze mu kagari ka Gataba yagize ati: "Twaheze mu icuraburindi, twarumiwe, abandi bageze mu iterambere ariko twebwe twasigaye inyuma; bari batubwiye ko bitazarenza mu kwezi kwa 8 tutaragerwaho n’amashanyarazi none ubu amaso yaheze mu kirere. Ubu abana bacu babura uburyo basubiramo amasomo arinayo mpamvu batsindwa, batwemereye n’imirasire ntiturayibona, badufashe natwe dusirimuke."

Undi muturage witwa Hakizimana Leonidas yagize ati: "Mutuvuganire bacukumburire aho bari bagejeje, ubu tujya kurahura amashanyarazi, ntabwo twareba television kubera ko nta muriro. Telefone tujya kuzicajinga ku muhanda; batubabariye baduha amashanyarazi tukabaho nk’abandi banyarwanda tukajya dukora ku gikuta tukava mu kizima n’ijoro. Nukugenda umuntu akubita imitwe ku bibambasi, Meya yari yatwemereye umuriro ubwo duherukana mu nama, nawuduhe."

Aba baturage bakomeza bavuga ko baramutse babonye umuriro iwabo byatuma bihangira imirimo irimo kogosha, gusudira ndetse ngo bamwe bashaka n’ibyuma bisya ibinyampeke birimo ibigori, amasaka, ingano bitabasabye kujya babanza gukora urugendo bagiye gushesha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Niyonsenga Aime Francois avuga ko akarere ka Gakenke kageze ku kigero cya 88 % mu gukairakwiza umuriro mu baturage, yasabye aba baturage bataragerwaho n’amashanyarazi kuba bihanganye.

Yagize ati: "S aho muri Rusasa gusa bagifite ikibazo nkicyo kubera ko ubu turimo gukora ibarura mu mirenge yose kugira ngo tumenye ingo zitaragerwaho n’umuriro, turasaba abaturage bacu kuba bihanganye kuko muri gahunda y’Igihugu Abanyarwanda bose bazacana 100%."

Kugeza ubu igihugu cy’u Rwanda gifite umuriro ungana na Megawati 276 aho 50% byawo ari umuriro uturuka ku ngomero z’amazi, naho hafi 20% ni ingufu zikomoka kuri Gaz Méthane, umuriro ungana na 5% mbere wavaga ku bikomoka kuri peterol, umuriro ungana na 17% uturuka kuri Nyiramugengeri naho 8% ni umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.

Mu ntego Igihugu cyihaye ni uko muri gahunda ya NTs2 ya 2024-29 buri rugo mu Rwanda rugomba kuzaba rufite umuriro w’amashanyarazi rucana.

Abanyeshuri gusubiramo amasomo birabagora cyane bitewe no kutagira umuriro

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru