Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16

Monday 9 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bangankira Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Akagari ka Gasiho mu murenge wa Minazi, mu karere ka Gakenke afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruli, akekwaho gusambanya umwangavu w’imyaka 16 wari umunyeshuri.

Amakuru yizewe agera kuri Mamaurwagasabo aravuga ko uyu muyobozi yari asanzwe ashinzwe imyitwarire mu rubyiruko rw’abakorerabushake ruzwi nka Youth Volunteers, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke akaba yaratawe muri yombi tariki ya 05 Gicurasi 2022.

Ikibazo cy’uyu muyobozi cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa wasambanyijwe batangaga ikirego kuri RIB kuwa 20 Mata 2022, akaba yari asanzwe ari umunyeshuri muri G.S Congore Ruli.

Twashatse kumeya niba aya makuru ari impamo maze Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Uwamahoro Marie Therese, yemeza ko aribyo.

Yagize ati “Nibyo koko Bangankira Jean Bosco, amaze iminsi afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16, yayoboraga akagari."

Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruli mu karere ka Gakenke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru