Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Gakenke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16

Monday 9 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bangankira Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Akagari ka Gasiho mu murenge wa Minazi, mu karere ka Gakenke afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruli, akekwaho gusambanya umwangavu w’imyaka 16 wari umunyeshuri.

Amakuru yizewe agera kuri Mamaurwagasabo aravuga ko uyu muyobozi yari asanzwe ashinzwe imyitwarire mu rubyiruko rw’abakorerabushake ruzwi nka Youth Volunteers, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke akaba yaratawe muri yombi tariki ya 05 Gicurasi 2022.

Ikibazo cy’uyu muyobozi cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa wasambanyijwe batangaga ikirego kuri RIB kuwa 20 Mata 2022, akaba yari asanzwe ari umunyeshuri muri G.S Congore Ruli.

Twashatse kumeya niba aya makuru ari impamo maze Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Uwamahoro Marie Therese, yemeza ko aribyo.

Yagize ati “Nibyo koko Bangankira Jean Bosco, amaze iminsi afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16, yayoboraga akagari."

Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruli mu karere ka Gakenke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru