Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Gakenke: Hari abaturage basubiye ku birohwa

Monday 12 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke, mu Murenge wa Gakenke na Nemba bavuga ko banyotewe kongera kubona amazi meza kuko bugarijwe n’indwara zituruka ku mwanda.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bo mu mudugudu wa Nyamabuye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke, bavuga ko ubu bavoma amazi y’ibirohwa muri ruhurura yitwa Nyabutaka nyuma yuko amavomo rusange bahawe atagikora neza.

Munyaneza Charles yagize ati "Hano dukeneye amazi meza kuko tuvoma mu mugezi utemba witwa Ruzibaziba; abana barwara indwara nyinshi zituruka ku mwanda, abantu benshi bavoma muri izi za ruhurura duturanye nazo, namwe murabibona."

Undi witwa Uwingeneye Jeannette wo mu murenge wa Nemba yagize ati: "Ikibazo cy’amazi kirakaze hano iwacu, ni gutya mu bibona, amazi ni ikibazo, tujya kuvoma mu mugezi utemba, ntakindi twakora. Dore nkubu twiriwe dutegereje ko tubona amazi mu mugezi ariko ariko ntayo, hari n’aho amatiyo yumye kera."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney ntiyashatse kugira icyo avuga kuri iki kibazo cyugarije aba baturage kuko inshuro zose twamuvugishihe tukanamwohereza ubutumwa bugufi ntiyasubije.

Hirya no hino mu mirenge ya Gakenke na Nemba yo mu karere ka Gakenke usanga hari amavomo rusange (imigezi) ariko adakora neza kuko abaturage bavuga ko amazi aza rimwe na rimwe, niho bahera basaba ko bakegerezwa amazi meza bagaca ukubiri n’indwara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru