Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Gatsibo : Abiyitaga Abapolisi bakorana na RRA barashe abantu babiri bahita bacika

Tuesday 5 July 2022
    Yasomwe na

Abantu bitwaje imbunda biyita Abapolisi bakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahooro (RRA), barashe abaturage babiri bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo gusa ntihagira uhasiga ubuzima mu gihe abarashe bahise bacika.

Abaturage bahaye amakuru RADIOTV10, bavuze ko iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 hagati ya saa kumi (16:00’) na saa kumi n’imwe (17:00’) z’umugoroba.

Aba bantu baje kuri moto, biyitaga Abapolisi bakorana na RRA, binjira muri butiki y’umucuruzi bakunze kwita Kadogo bavuga ko bagiye gusakamo magendu, basangamo amacupa ane y’amavuta ya MOVIT bahita bamwuriza moto ngo bajye kumuta muri yombi.

Ubwo bashakaga kujyana uyu mucuruzi, abaturage biganjemo Abamotari babirutsehoho kuko bahise bakeka ko atari Abapolisi, ari na bwo bahise barasa abo baturage babiri.

Aba baturage bahise bahamagara kuri Polisi ya Gicumbi na Gatsibo bababaza niba hari Abapolisi bohereje NyagIhanga, babwirwa ko ntabo.

Abarashwe bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ngarama kuko umwe isaru ryari rikimurimo, batangira kuvurwa n’abaganga bo kuri ibi Bitaro.

Aba bantu babiri barimo uwarashwe mu rukenyerero hejuru gato y’impyiko n’undi warashwe mu itako, nubwo bakomeretse cyane ndetse bakaba bavuye amaraso menshi, ariko abaganga bavuga ko hari amahirwe menshi ko bazakira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye RADIOTV10 ko Polisi y’igihugu igiye gukurikirana iki kibazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru