Alice Umugiraneza
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko mu rwego rwo guca ibikorwa by’akajagari mu bucuruzi bizwi nk’Ubuzunguzayi barimo gukora ibishoboka byose ngo ababukora babone uburyo bwo gukora ubucuruzi bwemewe kandi bisanzuye.
Byatangajwe n’ Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Endrew, mu rwego rwo kugaragaza uko akarere kagiye guca ubuzunguzayi mu nkengero z’umugi.
Yagize ati"Hari ibintu bitandukanye birimo gukorwa kugira ngo twagure isoko rya Kariyeri kugira ngo nabo babonemo imyanya myinshi yo gukoreramo ariko imbaraga nyinshi ni ugufatanya n’umurenge n’ishami rishinzwe ubucuruzi mu karere (BDO). Hari n’inyigo irimo gukorwa ngo hubakwe amasoko mato mu nkengero z’umugi ku buryo benshi bazabonamo imyanya."
Bamwe mu bakora ubuzinguzayi babwiye mamaurwagasabo ko babonye ubushobozi bagahabwa naho gukorera byabafasha kwiteza imbere ndetse bakagira n’uruhare mu misoro y’akarere.
Nzayino Philomene nawe yagize ati "Mbonye igishoro byamfasha sinakongera kuzunguza mu muhanda, ariko kubera ko ubushobozi ari buke ndeba kujya gukorera mu isoko nkabona birenze ubushobozi bwanjye ngahitomo kuzunguza."
Ntagisanimana cloudine yagize ati "Nkora ubucuruzi bw’ibigori, igishoro ntigihagije, ngize amahirwe nasaba abayobozi bashya kudufasha nk’abazunguzayi tukabona igishoro gihagije ndetse naho gukorere tukava mu muhanda. Niba naranguraga ibigori by’ibihimbi 10,000fw noneho byakiyongera nkajya ndangura iby’ibihumbi ijana 100,000fw nkabasha kwizigama nshyira mubi bina."
Akarere ka Musanze kavuga ko gahunda yo kwagura isoko rya Kariyeri izakorwa umwaka utaha cyangwa mu mpera z’umwaka bitewe nuko ibihe bizaba bimeze naho kubaka amasoko mato mu nkengero z’umugi azashyirwamo abahoze mu buzunguzayi bizakorwa ku nkunga ya Banki y’Isi bikazaba muri 2023; nubwo bikiri mu nyigo harateganwa ko aya masoko azuzura atwaye milliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.















