Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali 11 barimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira.
Nkuko bigaragara mu itangazo rishyizwe hanze na (RDF ) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2023, hatangajwe ko abasirikari bafite ipeti rya General 12 barimo na Gen James Kabarebe wari Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Iri tangazo rije rikurikira andi mavugurura yaraye akozwe aho bamwe mu bandi basirikari baraye bahawe indi mirimo mishya mu gisirikari cy’u Rwanda mu gihe abandi nabo bazamuwe mu mapeti.
Mu bahawe imirimo mishya barimo Major General Emmanuel Ruvusha wahawe inshingano zo kuyobora (1 Division COMDR) na Major General Eugenie Nkubito (3 Division COMDR).
Iri tangazo kandi rivugamo ko hashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru abandi ba Ofisiye 83 bakuru, abandi 6 bato kuri bo, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano. Biyongeraho abandi 160 bafite ibibazo by’ubuzima.