Nyuma yo kubona inteko ishinga amategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rihana abakora n’abashyigikiye ubutinganyi, bamwe mu bafite sosiyete z’ubucuruzi zikomeye muri iki gihugu batangaje ko bagiye kuzinga utwabo.
Ni ubutumwa bwageze ku muhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, Gen. Kainerugaba Muhoozi akaba n’umujyanama we maze nawe mu kutarya indimi yegera twitter abasubiza akaminuramuhini.
Mbere gato y’uyu mushinga w’itegeko Gen. Muhoozi yari aherutse kwandika nanone ubutumwa yanyujije kuri Twitter agira ati “Ubutinganyi ni icyaha! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.”
Nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko itoye uriya mushinga wo guhana ubutinganyi, General Muhoozi yongeye kuvuga ko yumvise ko hari “kompanyi z’abanyamahanga (sinanazizi) zifuza kuva mu Gihugu kuko hatowe umushinga wo kurwanya ubutinganyi.”
Mu butumwa Muhoozi n’ubundi yanyujije kuri Twitter, yakomeje agira ati “Turifuza kubafasha gupakira imizigo ubundi bakagenda bakava mu Gihugu cyacu cy’umugisha! Uganda ni Igihugu cy’Imana!”
Muhoozi yasoje ubutumwa bwe ashwishuriza abo bifuza kuva mu Gihugu cyabo, ko nibashaka bagenda ariko Uganda ikazakomeza kwishakamo ibisubizo itarimo izo ngeso mbi z’ubutinganyi.
Si uyu mugabo washomye uyu mushinga, kuko n’abadepite b’abagabo mu nteko ya Uganda baritoye bavuga ko batumva impamvu umugabo ashobora kwifuza kuryamana n’umugabo mugenzi we, nyamara ntakintu kiryoha kibaho ku Isi nko kuryamana n’umugore.
Si ubwa mbere Uganda igerageje gutora iri tegeko kuko no mu myaka yashize ryagarukiye ku meza ya Perezida Museveni ashyira ikaramu hasi ku gitutu cy’imiryango mpuzamahanga ishyigikiye ubutinganyi mu cyo yita uburenganzira bwa muntu. Kuri iyi nshuro byitezwe ko hazarebwa niba Perezida Museveni yongera kurya indimi cyangwa yemeza ko Uganda ari igihugu kizira ubutinganyi.