Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Chief of Defence Forces (UPDF) and SPA/SO. Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko azitabira ibirori byo kirahirwa kwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Uyu muhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, asanzwe yiyemerera ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda, nk’uko nawe yongeye kubitangaza ubwo yateguzaga abamukurikira ku rukuta rwa X ko vuba agaruka ku butaka bw’imisozi 1000.
Mu magambo ye yagize ati: "Urukundo nkunda u Rwanda ni ukubera ko ari ubwoko bwangye (bwanjye*). Ndabakunda kandi Imana ibahe imigisha buri gihe."
integuza Gen. Muhoozi ku banyarwanda
Uyu mugabo w’imyaka 50 y’smavuko, yagize uruhare rukomeye mu bihe bishize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka nk’itatu urimo agatotsi, afasha mu guhuza abakuru b’ibuhugu byombi no kongera guhahirana byasaga n’ibyahagaze, arinako imipaka yongera gufungura kugeza ubu.
Gen Muhoozi akunda gutumira Abanyarwanda kandi mu birori by’iwabo cyane cyane nk’isabukuru ye.