Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gicumbi: Abaturage bahize guca malariya burundu

Thursday 27 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Chadadi

ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko ko guhera mu mwaka wa 2016 kugeza mu 2022 abarwara malaria mu Rwanda bagabanutse bajya munsi ya miliyoni imwe mu gihe abicwa nayo bavuye kuri 663 bakagera kuri 71 umwaka ushize.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura malaria burundu mu gihugu mu mwaka wa 2030.

RBC ivuga ko ko nubwo hari intambwe iri guterwa mu guhangana na malariya ariko hakiri byinshi byo kongeramo imbaraga kugira ngo iyi ndwara iranduke burundu mu Rwanda.

Dr. Hakizimana Emmanuel; umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, mu gashami kahariwe kurwanya malariya harwanywa imibu, agaragaza ko abaturarwanda basabwa gukomeza gukoresha neza ibikoresho bihari byifashishwa mu kwirinda malariya bakabikomatanya no gukuraho ikintu cyose gishobora gishobora kuba cyaba intandaro yo gutuma imibu itera malariya yagumya kororoka.

Ati "Abaturage barasabwa gukoresha ibintu byose tubaha ngo birinde malariya, kurara mu nzitiramubu buri joro kuko barazihawe".

Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba abaturage kwivuza neza.

Ati: "Ndasaba abaturage kwivuza neza kandi kare bakifashisha abajyanama b’ubuzima kuko bafite byose nkenerwa mu guhashya malariya, harimo n’imiti mu gihe basanganywe iyi ndwara".

Tariki 25 Mata ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya malariya; ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bukure.

Abatuye uyu murenge bavuga ko nubwo mu gice batuyemo hakirangwa malariya ndetse bari no mu ba mbere mu kuyirwaza mu gihugu, ariko bishimira ko nta muturage ugipfa kurembera mu rugo bitewe nuko bamaze gusobanukirwa ibimenyetso byayo ndetse no kuba baregerejwe abajyanama b’ubuzima kandi bafite uruhare rukomeye mu kurwanya malariya.

Umwe mu baturage waganiriye na mamaurwagasabo.rw witwa Niyonambaza Immacule yavuze ko ntawukirembera mu rugo.

A: "N’uwumva amerewe nabi birenze ahita yegera umujyanama w’ubuzima, kabone niyo byaba saa sita z’ijoro akabafasha indwara itarakomera".

Undi muturage witwa Philbert Twizeyuwera yagize ati: "Imyumvire mu ntara yacu yarazamutse, ntawe ukirwara malariya ngo avuge ko bamuroze".

Mu mibare ya RBC akarere ka Gicumbi kaza ku mwanya wa kabiri mu turere twibasirwa na malariya by’umwihariko umurenge wa Bukure ni uwa gatandatu (6) mu mirenge 416 igize igihugu.

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako gace bavuga ko kuba hari igice kinini gikikije ikiyaga cya Muhazi ndetse n’ibishanga biharangwa ariyo mpamvu hakibasirwa na malariya.

Ariko bakavuga ko intego igihugu cyihaye yo kurandura malariya izagerwaho no muri ako gace aho bazakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zose zashyizweho mu guhashya malariya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru