Abaturage bo mukarere ka Gisagara umurenge wa Kibirizi akagari ka Ruturo baravuga ko bahagayikishijwe no kuba bafite umuriro udahagije kandi nyamara baturiye urugomero rw’amashanyarazi
Aba ni bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo Tv batuye mu midugudu itandukanye yo mu kagari ka Ruturo mu murenge wa Kibirizi, aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kuba bitwa ko bafite umuriro w’amashanyarazi, ariko bakaba bawukoresha bacana amatara ndetse banacaginga amaterefone yabo gusa, nyamara ntibashobora kucomekaho imashine ziremeye nk’izogosha, izishya ndetse n’izindi zabafasha mukuwubyaza umusaruro.
Yagize ati “Uko bimeze twebwe dutuye kuri kino gice cya mbere dufite umuriro ariko abatuye hano hepfo ntabwo bawufite, ntabwo washyiraho mashine isya ibigori ngo ikore".
Undi nawe asobyamo ati "Ntabwo ushobora kuba wahagurutse imashini zisya nugucagingaho agaterefone wenda ukaba wacomeka n’agaketo ariko ntiwashaka nkuko umuntu yabona ubushobozi ngo yigurire imashini isya ngo bikunde ntago umuriro wacu ufite imbaraga".
Undi nawe aragira ati "Biratubangamira cyane wenda inaha haba nk’abantu baba barateye imbere bakaba bagira ubushobozi bwo kugura nk’imashine isya ntibabashe kuyikoresha bidusaba kujya ahantu kure gushesherezayo ibyo kurya".
Aba baturage bagaragaza inyota yo twiteza imbere, imwe mu mpamvu basaba ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ko bwabafasha nabo bakongererwa umuriro.
Yagize ati "ikintu twasaba abayobozi nuko badusayidira n’abatarabasha kubona nuwo mukeya nabo bakawubona".
Nawe ati “Rero ikifuzo dushaka ni uko wenda batwongerera umuriro kandi natwe hano tutarawubona tukawuduha natwe nyine umuriro ukomeye".
Uyu nawe yagize ati” Iyo ducometse ibyuma tugiye gucuranga uba mukeya iyo tugiye gusudira uba mukeya turasaba ko bawongera tukabona uko tuzajya dukora tukabona amafaranga tukiteza imbere".
Undi nawe ati "Mwamukorera ubuvugizi nka leta mukaduha umuriro ubu turi mu kizima rwose saa kumi nebyiri ntawe ujya hanze kubera ukuntu haba hatabona nubu nimugoroba twaraye twirukanye ababandi batatu bateye urugo rw’umugabo witwa Sebu hano hepfo, mudukorere ubuvugizi rwose baduhe umuriro".
Ni ikibazo umuyobozi wa REG ishami rya Gisagara Dominique Bakenerinzungu avuga ko atari azi, agasaba aba baturage kubegera bakasobanurira iby’iki kibazo ubundi bagafashwa.
Yagize ati “Icyo twabasaba nuko mwazababwira bakazaturangira aho ariho tukazamenya icyo tubafasha kuko ubu ntabwo twamenya ngo ni bande kuko nta ntakibazo twari twabona cyageze aha”.
Iyo ugendagenda mu midugudu itandukanye y’akagari ka Ruturo, ugenda ubona abaturage bamwe na bamwe bafite umuriro abandi ntawo bafite.
Ni ikibazo abaturage bavuga ko kibahangayikishije kandi ubuyobozi bwakabaye bugikemura bitewe nuko muri aka gace ariho hari urugomero runini ruzagaburira uturere dutandukanye two mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse na Ngozi mu gihugu cy’u Burundi.
Muri rusange intara y’amajyepfo ihagaze ku gipimo cya 79% mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.
Kuri ubu mu Ntara y’Amajyepfo habarurirwa ingo zisaga ibihumbi 799, muri zo umuriro umaze gukwirakwizwa mu ngo zisaga ibihumbi 632 ku kigero cya 79% aho ingo ibihumbi 376 bangana na 48% bafatira ku muyoboro mugari naho ingo zisaga ibihumbi 226 bangana na 31% bakoresha imirasire.
Akarere ka Muhanga niko kaza imbere mu Majyepfo na 98.4% naho Gisagara ikaza inyuma na 64% mu gukwirakwiza umuriro mu baturage.