Bamwe mu baturage bo Mu karere ka Gisagara umurenge wa Mamba mu midugudu itandukanye y’akagari ka Gakoma batabaza ubuyobozi nyuma yo kwamburwa n’umukozi wo ku irembo amafaranga bari bamuzaniye ngo abishyurire mituweli nyuma akaza kuyatorokana atabishyuriye.
Yagize ati”Twatanze amafaranga tukajya tuyaha Mudugudu kubera bari barashyizeho uburyo bwo kuyakusanya ngo yishyurirwe rimwe baduhe borudero nyuma ngiye kwa muganga nsanga ngo ntabwo nishyuye birancanga none sindikubona uko nivuza n’umuryango wange”.
Undi nawe ati "Amafaranga abayobozi barazaga bakayakura mu ibimina bayashyira wawundi wakoraga ku irembo ngo atwishyurire aduhe borudero. Birangiye uwo muntu rimwe na rimwe akajya asohora borudero zitariho amafaranga nyuma aza gutoroka ayajyanye hari abo atishyuriye, yitwa Emmanuel yakoraga kwa Eric.
Aba baturage bagaragaza ko biri kubagiraho ingaruka zo kuba hari bamwe batabonye andi yo kwishyura kuri ubu bakaba barikugorwa no kwivuza bagahuriza ku cyifuzo cyuko uyu wabatwariye amafaranga yakurikiranwa akabishyura.
Ati”Rero twatanze amafaranga atuvunnye nkubu hari n’abayabuze andi bishyura batarikubona uko bivuza ubuyobozi bwadufasha bugakurikira uwo muntu akatwishyura”.
Ni ikibazo umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Paul avuga ko agiye kugukurikirana uyu ushijwa kunyereza amafaranga y’abaturage agashakishwa akayaryozwa.
Ati” Tugiye kugikurikirana nidusanga yarakozemo amakosa akanga kwishyura amafaranga y’abatarage tuzamushyikiriza na RIB.
Kuri iki kigihe mu bice bimwe na bimwe by’igihugu aho abaturage batarabasha kumenya gukoresha serivise z’ikoranabuhanga hari ababyitwaza bakabambura aho usanga bibagiraho ingaruka zirimo n’ibihombo bitandukanye.
Moise Munyaneza




















