Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gisagara: Urubura rwahuraguye imyaka yabo none barataka inzara

Friday 23 January 2026
    Yasomwe na

Ni bamwe mu batuye mu kagari ka Rwanza, umurenge wa Save mu karere ka Gisagara, bataka ikibazo cy’inzara batewe n’ibiza by’izuba n’urubura byangirije imyaka yabo, bituma bataha amara masa, nyamara muri ibi bihe ubundi barabaga bejeje.

umwe muri aba baturage, avuga ko urubura ryabagiriye nabi cyane. Ati: “Irubura rwaraje rwararika imyaka yacu yose nanyuma haza izuba riraka koko ibisigaye biruma. Ubu turi mu nzara ikomeye, kandi no mu gihe gitaha bizatugiraho ingaruka kuko kubona imbuto biragoye.”


Abaturage barasaba akarere kubagoboka.

Undi na we agaragaza ko iki kibazo cyabagizeho ingaruka zikomeye. Ati: “Twari dutegereje isarura ariko byose byarangiritse. Ubu turashonje cyane kandi n’ubuyobozi ntacyo burikudufasha, kandi n’icyizere cyo guhinga mu sezo itaha ntacyo kubera kubura imbuto.”

Aba baturage bavuga ko irubura ryaje rikararika imirima yabo, kugeza ubu bakaba bavuga ko inzara irikunuma, bikaba bizakomeza kubagiraho ingaruka no muri sezo itaha kuko n’imbuto kuyibona ari mana mfasha. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha kuko batorohewe.



Uyu muturage yavuze ko basaba ubufasha bwihuse. Ati: “Turasaba ubuyobozi kudufasha kuko ntacyo dufite. Inzara irikunuma kandi twari twarahinze imyumbati niyo twacungiraho ariko yose urubura rwarayararitse yewe n’ibigori bisigaye ari igisigati.”

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Save, Murenzi Augustin, avuga ko ari ikibazo bagaragarije akarere, kandi ko hari gukorwa ibishoboka ngo harebwe uko haboneka amikoro aba baturage bafashwa.


Urubura rwatumye imyaka y’abaturage yangirika.

Ati”Turabizi ndetse twabigaragarije akarere kugira ngo nihaboneka ubushobozi tubone uko tubafasha”.

Nubwo bimeze bityo ariko, ntitwakirengagiza ko umubare munini w’Abanyarwanda muri rusange batunzwe n’ubuhinzi. Ibyo bituma iyo habaye ibiza nk’ibi, abaturage badasarura bigira ingaruka ku miryango yabo n’abandi batari bake, kuko abahiga bararya bakanasagurira amasoko ari ho n’abadahinga babonera icyo bashyira ku ziko.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru