Wednesday . 9 September 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 August » Itangazo ryo gutanga isoko – read more
  • 21 August » G.S MATYAZO: Itangazo rihamagarira gupiganira amasoko – read more
  • 21 August » Abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati barishimira umusaruro uturuka mu bukerarugendo – read more
  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more

Goma: Impunzi za mbere zatangiye gutaha

Wednesday 29 January 2025
    Yasomwe na

Nyuma yaho urusaku rw’amasasu rucecekeye mu mugi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, DRCONGO, abakongomani ba mbere nasubiye iwabo.

Ababimburiye abandi muri icyo gikorwa cyo gutahuka bari kuva mu mujyi wa Rubavu uhana imbibi na DRCONGO, bakirwa n’abasirikare ba M23 bagenzura umupaka wa Goma.

Abahungiye mu Rwanda bari bavuye mu bice bya Birere mu Mujyi wa Goma, Majengo, Mabanga na Ndosho, bavugaga ko bahunga amasasu menshi arimo kuvugira aho batuye baza mu Rwanda aho bizera ko batekanye.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yabwiye Mamaurwagasabo TV ko impunzi zishaka gutaha zemerewe gutaha kandi zatangiye gutaha.

Yagize ati “Hari abagera ku ijana bamaze kubisaba kandi ntitwabangira kuko bafite amakuru ko iwabo bimeze neza.”

Abarimu gutaha baravuga ko icyizere cy’umutekano bagishingira ku makuru n’ubuhamya bahabwa na bagenzi babo basigaye i Goma, babizeza ko kuva imbunda zacecekeshwa nta mutekano muke barongera guhura nawo mu ngo zabo no mu mugi.

Yanditse na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru