Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Ni akarengane - umwe mu bamotari bavuga ko bahanirwa amakosa batakoze

Tuesday 5 August 2025
    Yasomwe na

Hari abamotari bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Karere ka Rubavu, bagaragaza icyo babona nk’akarengana ko gucibwa amafaranga bashinjwa gukora amakosa batakoze, naho bashinjwa kuyakorera batanahageze.

Basaba urwego rwa Polisi y’ Igihugu, kongera isuzuma rirushijeho ku wakoze amakosa mbere yuko abiryozwa, hatagize ubigiriramo akarengane.

Ibi bishimangirwa n’umwe muri bano bamotari twaganiriye, twasanze mu Isanteri ya Kabumba mu Murenge wa Bugeshi.


Bamwe mu bamotari b’i Rubavu, bagaragaza ko bajya bahanirwa amakosa batakoze

Yagize ati" Hari igihe uba wicaye nka gutya, ugasanga, nk’ubungubu mfite contravantion ebyiri zaturutse i Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kandi aho hantu simpazi, sindahagera, urumva rero ako ni akarengane, kandi wajya kudekarara (kumenyekanisha umusoro) ku biro ati iyi contrevantion ko nayibonye, ugasanga ahugiye kudekarara nko kubiro bya sitasiyo ya polisi mu karere, barakubwiye ati ibyo bintu ntabwo bishoboka, ako ngako rero tugasanga ni akarengane".

Zimwe mu mpamvu zitangwa naba bamotari zitera ibibazo nkibi nkuko babyivugira, harimo abamotari bahisha numero ziri ku moto, batwaye zizwi nka plaque cyangwa se bakazihindura, hanyuma bakora amakosa akaba yaryozwa bagenzi babo.

Ibi bivugwa n’undi mu motari, witwa Manirahari Théogene. Yagize ati" Ariko hari n’abamotari bafata plaque zabo bakazihindura.


Umwe mu bamotari b’igitsina gore ukorera i Rubavu.

Aba bamotari mu byo basaba Polisi y’ u Rwanda guhangana niki kibazo bagaragaza, harimo gusuzuma birenzeho mu kurushaho kumenya uwahanwe niba ariwe wakoze ikosa aho kwitirirwa undi, akabirenganiramo.

Nkuko uriya mu motara twasanze i Kabunga yakomeje abivuga " Polisi yagakwiye kwicara ikareba uko ikibazo kimeze, yamara kureba uko kimeze ikacyigaho, noneho ikazajya yandikira umuntu aruko yamuhagaritse imwifatiye neza, akaba aribwo imwandikira imaze kure iti ese uyu muntu arashinjwa ayahe makosa? Ariho yamwandikira".

Kuri kino kibazo kigararagazwa naba baturage, SP Sylvestre Twajamahoro, akaba ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko kino kibazo kijya kibaho, mu mpamvu nawe agaragaza ko rimwe na rimwe biterwa n’abamotari bahindura ibirango bya moto batwaye, icyakora akabasaba uwo bibayeho kugana urwego rwa Polisi y’u Rwanda, rukabafasha kubarenganura.


SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba abazajya bagira biriya bibazo, kubagana bakabarenganura

Yagize ati" Ibibazo by’abamotari rimwe na rimwe usanga biterwa no kuba bagiye bahindura ibirango bya moto zabo, rimwe na rimwe ugasanga yafashe purake cyangwa kiriya kirango cya moto yashyizeho amarangi, yayihundurije cyangwa yashyizeho akuma yagera ku mupolisi akabizamura, icyo gihe rimwe na rimwe umupolisi ashobora gufata icyemezo, cyangwa akaba yakwibeshya ku birango bya moto".

"Iicyo gihe iyo ugize ikibazo wandikira ubuyobozi bwa traffic haba mu karere, haba ndetse no ku rwego rw’igihugu".

Ibi bibazo nkibi by’amotari, bagaragaza ko bajya baryozwa amakosa batakoze, ntabwo bivugwa mu Karere ka Rubavu gusa, kuko byanavuzwe n’ahandi mu gihugu.

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru