Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere Politiki y’Uburezi kuri Bose, ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe cya HVP Gatagara Ishami rya Gikondo, cyagaragarije umufatanyabikorwa wacyo, ari we akarere ka Kicukiro, ikibazo cy’ibyumba bike by’amashuri ku burezi bwihariye batanga ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, iyo basoje ikiciro kimwe babura ibyumba by’amashuri bakomerezamo ikindi kiciro, bigatuma bamwe basezererwa bagasubira mu ngo bikaba byabasubiza inyuma mu mutwe nyamara hari intambwe ikomeye bari bagezeho.
Izo mbogamizi mu burezi zasobanuwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare 2022, n’Umuyobozi w’ikigo HVP Gtagara/Gikondo, Nteziryayo Jean Pierre, mu nama yabahuje n’abayobozi mu karere ka Kicukiro ari bo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere, abayoboye amashami y’ako karere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 10 igize Kicukiro n’abahagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’akarere.
Nteziryayo yavuze ko muri rusange muri serivisi y’uburezi baha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe muri HVP Gatagara/Gikondo harimo imbogamizi zikomeye zirimo kuba hari imiryango itaramenya ko ari uburenganzira bw’umwana kugira ngo abone serivisi ikigo gitanga mu buvuzi no kwiga ndetse ugasanga n’abafite abo bana batumva neza ko ikiguzi cyose byasaba ngo umwana ahabwe serivisi babifata nk’imvune zatuma umwana aguma mu rugo.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku bijyanye n’uburezi ikigo gitanga, hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije ari nacyo bifuje kwereka akarere kugira ngo muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri nabo bazabongerere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nteziryayo yagize ati: "Hari n’imbogamizi y’ibyumba by’amashuri dufite bidahagije, twifuzaga kuganira n’akarere kugira ngo muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri izakurikiraho batwongerera ibyumba by’amashuri kugira ngo umubare w’abana mu byumba dufite uko ugenda wiyongera babone aho bagomba kwigira."
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu ikigo gifite ibyumba 7 ku bana 83 ariko hari abatiga kuko babura aho kwigira bitewe n’umwihariko w’uburezi bugenewe abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibisabwa mu cyumba cy’ishuri ryabo.
Akomeza avuga ko akarere ka Kicukiro gasanzwe kabafasha mu burezi ikigo gitanga kuko abarimu babo bahembwa na Leta, kakabaha n’inkunga igenerwa amashuri ya Leta, (Capitation Grant).
Gusa ngo hari ikibura, ati: "Icyo tubona kibura cyane ni ukureba umwihariko ugaragara cyane ku mashuri yihariye, afite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Uwo mwihariko uragendana n’imyubakire y’amashuri, uragendana n’umubare w’abana bagomba kujya mu cyumba cy’ishuri, aho twe tubona umwalimu umwe nibura yagombye gufasha abana bari hagati ya 3 na 5 kugira ngo abashe kubaha ireme ry’uburezi ryifuzwa mu gihe bimenyerewe ko umwalimu afasha abana nibura 30, [ni urugero]."
Nsekambabaye Andre, Umuyobozi w’Umushinga "P3995-EU-CBMD-MYP", HVP Gatagara iterwamo inkunga n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU) na CBM, yavuze ko mu myaka ibiri muri itatu uwo mushinga uzamara bamaze kubona abana bashya bagera ku 133 muri 180 bihaye intego yo kuzafasha.
Yagize ati "Umushinga watangiye mu kwa Gatatu, 2020 ukaba uzasoza mu kwa Kabiri, 2023. Twari dufite intego ko tuzava ku bana 80 bari mu ishuri tukagira nibura abana bari hagati ya 130 na 180.
Ubu rero aho tumaze kugera mu myaka 2 tumaze kugira nibura abana 133 tukaba tubona ko umwaka 1 usigaye intego yacu tuzayigeraho."
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yavuze ko imbogamizi icyo kigo gifite mu burezi gitanga bazumva kandi ko hazakorwa ibishoboka.
Yagize ati "Ubundi ni ikigo gifite akamaro cyane ariko iyo gifite inzitizi mu mikorere yacyo cyangwa se no mu mibereho yacyo ubwo bihita bigira n’ingaruka ku bo cyari bufashe. Niyo mpamvu turi hano kugira ngo tuganire nk’umufatanyabikorwa, turebe ko ibibazo bimwe mu byo bafite twafatanya kubibonera umuti, ibyo dushoboye tukabikemura, ibigoranye tukaba twabishakira abandi bafatanyabikorwa cyangwa tube twanakora ubuvugizi."
Yakomeje avuga ik’ingenzi ari uko babanza kumenya ibibazo ikigo gifite ubundi hakazashakishwa ingengo y’imari aho yaturuka, haba kuri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa b’akarere.
Usibye guha uburezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, uyu mushinga HVP Gatagara iterwamo inkunga na EU ibinyujije muri CBM uzanita ku babyeyi, abaturanyi, abayobozi b’aho uwo mwana aturuka, babashe kuzamura imyumvire ku bafite ubumuga, aho bihaye intego yo kugera ku bantu nibura ibihumbi 200 muri Kicukiro.




















