Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Haiti yemeje ko amatora rusange ya mbere mu myaka 10 azaba muri Kanama 2026

Wednesday 3 December 2025
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri Haiti bwatangaje itariki y’amatora rusange, amatora ya mbere igihugu kizaba kibonye mu myaka hafi icumi. Ni intambwe ikomeye mu kugarura ubutegetsi bwa demokarasi, n’ubwo urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro rukomeje kubangamira umutekano w’igihugu.


Muri Haiti hagiye kuba amatora nyuma y’imyaka icumi bayobowe mu nzibacyuho.

Inama y’Igihugu Ishinzwe Amatora (CEP) yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida n’abo mu nteko ishingamategeko kizaba muri Kanama 2026. Ariko ikomeza ivuga ko kubanza kugarura umutekano mu gihugu ari cyo kintu cy’ingenzi kugira ngo amatora abe nta bibazo.

Jacques Desrosiers, Perezida wa CEP, yagize ati“Kugarura umutekano ni ikintu cya mbere gikenewe kugira ngo icyiciro cya mbere cy’amatora kibeho mu buryo bwizewe.”

Haiti ni cyo gihugu gikennye kurusha ibindi muri Amerika, kandi kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ibibazo bya politiki n’umutekano. Ibintu byarushijeho kuba bibi kuva mu ntangiriro za 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Ariel Henry yeguzwaga n’imyigaragambyo mu mujyi wa Port-au-Prince.

Haiti nta matora irakora kuva muri 2016, Perezida wa nyuma watowe Jovenel Moïse yishwe muri Nyakanga 2021. Ubuyobozi buriho ubu ni ubwinzibacyuho, ariko manda yayo izarangira muri Gashyantare 2026.

Laurent Saint-Cyr, uyoboye iyi nama y’inzibacyuho, yashimye ko iri tegeko ryemejwe. Yavuze ko rihaye abaturage ba Haiti amahirwe yo kwihitiramo abayobozi mu bwisanzure.
Imitwe y’iterabwoba mu gihugu ikomeje kwica, gufata abantu ku ngufu, gusahura no gushimuta abaturage.

UN ivuga ko abantu barenga 16,000 bamaze kwicwa n’urugomo kuva 2022.
Mu 2023, Loni yemeye kohereza abo kubungabunga amahoro n’umutekano , ariko nta bikoresho bihagije.

Mu Ukuboza 2024, Akanama ka Loni kemeje ko ubwo butumwa buhabwa ingabo zikomeye kurushaho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Nubwo gutangaza itariki y’amatora ari intambwe ikomeye, ibibazo by’umutekano n’imbaraga z’imitwe y’amabandi bikomeje gutera impungenge kumyiteguro y’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Honore Ishimwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru