Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kuzamura umubare w’abaturage bafite ikoranabuhanga ryo muri telefone ngendanwa, hari ababyeyi bamwe basaba ko hashakwa uburyo bushyirwa muri za mudasoba na telefone za Smart Phones bubuza abana gufungura amashusho atabagenewe, azwi nk’ay’urukozasoni yiganje ku mbuga nkoranyambaga “(social media).
Kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 82% bafite telefoni zigendanwa muri bo abangana na 30% bakaba bafite izikoresha murandasi (internet).
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo bo mu Mujyi wa Kigali batangaje ko ku babyeyi kugira interneti muri telefone ari byiza kuko binatuma abana babo barushaho kubona amakuru yimbitse ku byo biga. Gusa bavuga ko iyo babaciye murihumye bigira ku mbuga nkoranyambaga bakahasanga ibidakwiye kwerekwa abana bakiri bato, birimo n’amashusho y’urukozasoni.
Murenzi Joseph Kalinda ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, avuga ko afite abana batatu, umukuru w’umuhungu afite imyaka 13.
Murenzi ajya afata umwanya akemerera umwana gukoresha smart phone ye ariko bikamugora gucungira hafi umwana ibyo arebamo byose.
Avuga ko iyo uwo mukuru amutiye telefone ngo arebe ibijyanye n’amasomo biga bisaba ko abanza kumwihanangiriza ko namusanga kuri facebook mu bitamugenewe amuhana.
Yagize ati "Murumuna we n’uwo mushiki we bo baracyari bato ntibaramenya aho bafungurira za whatsApp na Facebook, ariko uwo mukuru iyo nyimutije ambwiye ko ari kuyigiraho nshiduka yafunguye facebook yirebera udukobwa twambaye ubusa, aganira n’abantu ntazi akambwira ko ari abana baziranye."
Akomeza agira ati "Bibaye byiza badushyiriraho nk’akantu muri tekefone za Smart phone kagenzura ukoresheje telefone wese ku buryo ajya kuri izo facebook na yutube ariko uko ashyizemo wenda n’ibigaragaza ko yujuje imyaka y’ubukure kugira ngo abana babure uko bageramo."
Mukeshimana Julia nawe atuye mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga, avuga ko iyo abinye umwana we afashe telefone yumva adatekanye bitewe n’ibintu asigaye abona ku rubuga nka YouTube.
Agira ati: "Nanone umwana ntiwamubuza gufata telefone, ariko iyo utekereje ibintu by’urukozasoni bisigaye birimo wumva ufite ubwoba. Abakoba n’abagore bamwe basigaye bashyira ibiganiro by’amabanga y’abashakanye ku karubanda, ibintu ubusanzwe byavugirwaga mu ibanga."
Mukeshimana abona umuti waba umwe, ati: "Uko numva babigenza ni ugushyiraho uburyo izo za yutue n’izindi mbuga zirarura abana zagenerwa abantu bakuru gusa, sinzi uko babigenda ariko hakajyaho uburyo umwana niba afashe telefone afungura kuri yutube ntibikunde atabanje gusaba umubyeyi ngo amushyiriremo pasiwadi (password) igenewe izo mbuga nkoranyambaga."
Ku ruhande rw’abana bo bavuga ko iyo bageze kuri bene ayo mashusho nabo bumva bidakwiye kuyareba ariko bisanga hari amatsiko menshi y’ibyo batari bazi.
Murenzi Jovia Kaneza, ni umwana w’imyaka 12 wo mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga, agira ati “Telefone barayimpa iyo batari kuyikoresha, mba nshaka kureba indirimbo zigezweho, abahanzi ariko hari n’igihe nshakamo ibijyanye n’amasomo twiga kuri GS. Gatenga II. Nyine ufunguye nka yutube ukabona abantu bambaye ubusa uhita ubivamo ariko hari igihe wumva wenda bavuga ibintu utazi ukareba. Ababyeyi basanze mbireba bashobora no kunkubita cyangwa bakanga kuzatuma nongera kuyirebamo, ubikora wihishe.”
Ku ruhande rwa Minisiteri y’ikoranabuhanga, umwaka ushize yateguje ko hakirimo kurebwa uko hashyirwaho itegeko rishya rirengera abana mu by’ikoranabuhanga, kimwe nuko havugururwa irisanzwe rihari hagamijwe gukumira ingaruka ikoranabuhanga rigira ku bana barikoresheje badafite ubareberera ko amakuru bahakura ari ayo kububaka Atari ayo kubatura mu bushuko.
Umuhuzabikorwa wa gahunda muri CLADHO, Murwanashayaka Evariste, avuga ko bajya bakira ibibazo by’abana bahohotewe binhyuze mu ikoranabuhanga bajyaho.
Ati “Nko mu gihe cya covid-19 abana barasambanyijwe binyuze kuri internet, kuri twitter, facebook; ibyo bintu njya mbyakira rwose. Twebwe icyo cyifuzo cy’ababyeyi turagishyigikiye kuko uyu munsi ababyeyi ubwabo ntabwo bari ku rwego rwo kugenzura abana ku mikoreshereze ya Samrt phones, ikindi ntibababuza kuko ni iterambere kandi iyo nzira bagomba kuyinyuramo kuko ifite akamaro, ariko gushyiramo ubwo buryo byatumba bya bindi abana batemerewe kubona ntibabibone, iby’urukozasoni bakaba bagiye ukubiri nabyo.
Murwanashyaka Evariste, mu Mpuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO
Ku ruhande rw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, Umushakashatsi Mugabo Francois, avuga ko nta bushakashatsi bwakoze ku ikoranabuhanga mu burezi bw’abana ariko yizera ko mu gihe ryakoreshejwe neza nta ngaruka umwana yahura nazo kuko ingamba zo kumurengera zirimo na gahunda ya Leta “Rwanda Child online protection policy”zihari.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pundence, nawe yemereye Mamaurwagasabo ko urubyiruko rusigaye rufite byinshi rucamo birimo n’ikoranabuhanga bituma bisanga mu byaha birimo n’ubushukanyi bukorerwa kuri interneti.
Yagize ati: “Ubutumwa tubaha ni ukumenya ngo hari forode nyinshi, hari izibera ku mbuga nkoranyambaga, ubwo dutera imbere dufite internet ahantu hise nk’igihugu bikanishimirwa ariko biranatuma tugera ku makuru rimwe nan rimwe ashobora no kutuyobya cyangwa akatuyobereza abana. Urubyiruko n’abo bana baba bakeneye gufashwa no kugirwa inama ndetse na RIB ikabaganiriza mu gukumira ibyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2019-2021, ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho mu myaka itatu byagaragaye ko abana 13,646 basambanyijwe barimo n’abashutswe binyuze mu nzira zitandukanye zirimo n’iz’ikoranabuhanga rya interineti.



















