Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hari abahinzi b’ibirayi bavuga ko babuze ifumbire mvaruganda

Tuesday 22 August 2023
    Yasomwe na

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Musanze baravuga ko hari
bafite ubwoba ko igihe cy’ihinga kigiye kubatangiriraho batarabona ifumbire mvaruganda bikazagira ingaruka ku musaruro.

babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri bamwe barimo kuvuga ko umusaruro ushobora kuzabura bitewe no kuba nta fumbire mvaruganda irabageraho ngo bahinge ku gihe.

Umwe muri aba bahinzi witwa Hakizimana Emmanuel utuye mu karere ka Rubavu yagize ati: "Dufite ikibazo gikomeye kijyanye n’ifumbire mva ruganda itarimo kutugeraho, ubu twagakwiye gutera ibirayi ariko twabuze ifumbire, sinzi ikibazo cyabayemo kandi burya twagakwiye gutangira gushyira mu butaka imbuto ubu ariko nta fumbire rwose."

Undi muhinzi witwa Munyankindi Pierre yagize ati: "Tubaza ababishinzwe bati ntabwo ifumbire iratugeraho mutegereze, ese ubu tuzategereza kugeza ryari kandi imvura iri hafi kugwa twagakwiye gutangira gutera ibirayi ariko ubu turacyategereje, nturatugetaho, ntituzi ikibazo cyabayemo."

Kuri iki kibazo cy’ifumbire ikomeje kubura hirya no hino mu gihugu Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Ildephonse Musafiri yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko habayemo ikibazo cyo kuba ifumbire yaratinze kubageraho kubera iva i Dar-Salam muri Tanzaniya, gusa ngo barateganya kubaka uruganda rukora ifumbire mvaruganda mu Rwanda.

Yagize ati: "Ifumbire ntabwo iva mu Rwanda, tuyivana hanze y’Igihugu iva muri Tanzaniya Dar-Salam,uku ni ukwezi ko kuyizana irimo iraza ubwo abagize ikibazo twarabamenye tubereka aho yariri nkeya isigaye mu gihugu, ariko ubu abahinzi yatangiye kubageraho kandi mu ngamva zigihe kirekire dufite uruganda ruzatangira mu kwezi gutaha rutunganya ifumbire, turizera ko iki kibazo kizarangira burundu."

Abahinzi bafite ubwoba ko umusaruro kuri hegitari uzagabanuka

Imibare igaragaza ko kugeza ubu kuri hegitari imwe y’ubutaka buhinzweho hakoreshwa ibilo 60 by’ifumbire mvaruganda mu gihe byari ibilo 30 kuri hegitari yariho mu 2017.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1, biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2024 hazaba hakoreshwa ibilo 75 by’ifumbire kuri hegitari imwe.

Umwaka ushyize Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kubaka uruganda rutunganya ifumbire mvaruganda kuko hari gahunda yo kuba mu myaka mike iri imbere nta fumbire izaba itumizwa hanze y’Igihugu.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru