Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Hari icyo urugo ruhomba iyo imirimo yo mu rugo yahariwe umugore gusa

Tuesday 21 December 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Hari abagore batandukanye bavuga ko kuba imirimo yo mu rugo igiharirwa abagore gusa bigira ingaruka ku iterambere ry’umuryango, bagasaba ko abagabo barushaho kwegerwa no kuganirizwa bagahindura imyumvire, bakumva ko gufatanya n’uwo bashakanye byongera umuvuduko wo kugera ku iterambere ry’urugo n’imibereho myiza y’umuryango.

Byagarutsweho n’abagore batandukanye mu kiganiro bagiriye i Kigali no ku murongo w’ikoranabuhanga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, cyateguwe n’umuryango Rwanda Women Network, ku nsanganyamatsiko igira iti “Imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro ndetse n’ihohoterwa rikorerwa ku gitsina.”

Riziki Mukamanzi waturutse mu karere ka Kayonza, yavuze ko imirimo y’abagore mu rugo itajya irangira ndetse imyinshi bayikora abagabo biryamiye cyangwa bagiye kuruhuka mu gihe umugore asa n’utagira isaha yo kuruhuka.

Akomeza agira ati “Aho mpinguriye mu masasita ngera mu rugo ari bwo nsa naho ngiye gutangira akazi akazi ko mu rugo kandi hari n’akandi nabyukiyemo umugabo akiryamye; ubwo mba nsa nugiye gutangirira kuri zeru, nkatangira gushyashyana mvuga nti nimugoroba biragenda gute. Mu by’ukuri ubona ko nta kanya umugore abona ko kuruhuka na gato kandi ibyo byose mba ndimo gutekereza gukora ntabwo umugabo yamfasha, we niba ahari ubwo araryamye.

Iyo mirimo yindi, gukubura, gukoropa, koza ibyombo, kugira gute, ni njye menya uko ndi bubigenze ku buryo njyewe ndyama saa tanu z’ijoro. Mu byukuri abagore bo mu cyaro turacyari muri bya bihe byo hambere; kugira ngo abagabo bacu bumve ko ibintu byahindutse biracyagoranye. Turacyafite ikibazo, mu by’ukuri abagore iyo urebye mu ngo zacu cyangwa mu miryango turacyafatwa nk’abakozi gusa, ariko umuntu niyo yaba umukozi yakeneye umuntu umufasha cyangwa umuntu umuba hafi.”

Mukantagara Esperance ashimangira ko iyo mu rugo umugore n’umugabo badafatanyije iterambere ritihuta uko bikwiye.

Ati “Ariko iyO babashije gufatanya no kungurana ibitekerezo bibateza imbere, kuko niba wiriwe mu mirimo wavunitse uraza kugera nimugorona umugabo ari kuruhuka, uba wananiwe, nta bitekerezo muri buze kungurana ariko iyo mwafatanyije, umugabo akamenya ko wananiwe akagufasha bituma iterambere ryihuta kandi n’ibitekerezo bigatangwa byubaka umuryango.”

Mukeshimana Josiane

Mukeshimana Josiane avuga ko nubwo akiri umukobwa ariko uwo azashaka nasanga imyumvire ye ikiri inyuma ku bwuzuzanye bw’umugore n’umugabo azajya amwigisha kumufasha imirimo buhoro buhoro akazageraho akabona inyungu zo kumufasha ko byihutisha icyo bashaka kugeraho nk’umugore n’umugabo.

Mujawimana M. Sabina, waturutse i Rubavu, avuga kubera ko yabyaye abahungu gusa byasabye ko buri wese amutoza gukora imirimo yose kandi bayikora neza nta numwe usiganije undi.
Ati “Umugabo atagufashije imirimo nta terambere wazabona, kubera ko wajya wihugiraho ugahera mu murima. Wakifasha uri umwe ukazagera kuki, ariko mufatanyije mugakora mu bikorwa byose mwatera imbere ndetse n’abo mubyaye bakarushaho kubaboneraho.

Urugero mfite abahungu batandatu ariko mbigisha ngo nibazana umugore muzafatanye gutya, noneho buri wese nkamugenera imirimo ari bukore uwo munsi kandi bakayikora neza.”

Mu buryo bwo gushaka igisubizo kirambye cy’icyo kibazo, Munyandekwe Anastase, Umunyeshuri wiga muri kaminuza mu Rwanda, yavuze ko gutoza abana bakiri bato ubwuzuzanye no gufashanya imirimo mu rugo ari byo bituma igihe bageze mu ngo zabo bafatanya, umwe ntagire imirimo aharira undi.

Yagize ati “Nk’abanyeshuri muri rusange hari abibana mu nzu bakodesha, imirimo yose barayikorera ndetse n’ababa mu macumbi y’ikigo imirimo yose barayikorera. Iyo bageze mu ngo zabo iyo mirimo ntibananirwa kuyikora kandi barahoze bayikora na mbere. Kuba yagera mu rugo rwe agahindura imyumvire biterwa na sosiyete bajyamo; Sosiyete urimo igutera izindi mbaraga cyane.”

Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Women Network, Barikungeri Marry, yashimye ibitekerezo by’abo bagore n’abagabo batanze muri icyo kiganiro ashimira kandi abafatanaybikorwa batandukanye bagize uruhare mu guhuriza hamwe abantu batandukanye bakungurana ibitekerezi kandi bigamije guhindura imyumvire aho ikirimo ikibazo.

Ikibazo cy’imirimo yo mu rugo iharirwa cyane abagore gihangayikishije by’umwihariko abagore bo mu cyaro batagize amahirwe yo kwiga ngo bakore akazi ka buri munsi gahemberwa, bigatuma bamwe bafatwa nk’aho ntacyo bakora rimwe na rimwe bikabaviramo guhora mu mirimo y’urugo bonyine byitwa ko nta kazi kagira kandi imvune za buri munsi zidasiba ku mugongo wabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru