Urugendo rwa mbere rw’indege yerekeza mu Rwanda itwaye abimukira bambuka umuhora wa Channel wo mu Bwongereza byitezwe ko ruba mu byumweru bibiri biri imbere, ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa gatandatu, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Abategetsi batangiye gutanga ibyerekezo ku cyiciro cya mbere cy’abo bantu bazajyanwa mu Rwanda.
Byitezwe ko hazaba imanza kuri iyi gahunda.
Iyi gahunda itavugwaho rumwe yanenzwe n’abanyapolitiki, imiryango y’abagiraneza na Musenyeri mukuru w’abanglikani wavuze ko inyuranyije na kamere y’Imana.
Mu gihe ubusabe bwabo burimo kwigwaho, bazahabwa aho gucumbika hamwe n’ubufasha ndetse, ubusabe bwabo nibwemerwa, bazashobora kuguma mu Rwanda bashobore no kwiga no guhabwa ubufasha mu gihe cy’imyaka itanu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Priti Patel yavuze ko ubu bufatanye n’u Rwanda ari "igice cy’ingenzi mu igenamigambi ryacu ryo gusana uburyo budakora bujyanye n’abimukira no kumena [gusenya] uburyo bubi bw’ubucuruzi bwa magendu y’abantu".
Abantu barenga 4,850 bambutse Channel mu mato (ubwato) matoya muri uyu mwaka, abarenga 3,000 muri bo bakoze urwo rugendo rurimo ibyago mu kwezi gatatu, ugereranyije na 831 bakoze urwo rugendo mu kwezi kwa gatatu mu 2021.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ntiyemeje umubare w’abantu bazabanza guhabwa kuburirwa ko bazakurwa mu Bwongereza, ariko umutegetsi yabwiye BBC ko abazahabwa icyo cyemezo kibaburira bose ubu bari ahafungiwe abasaba ubuhungiro.
Uwahaye amakuru BBC yavuze ko abimukira "batageze ku magana" barimo guhabwa amabwiriza mbere na mbere.
Ibyerekezo byo gukurwa mu Bwongereza bihamiriza (byemerera) abantu ko bagiye koherezwa mu Rwanda, n’igihe bizabera.
BBC yanditse ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yiteze ko igezwa mu rukiko, bikozwe n’abantu bashyizweho inkeke yo gukurwa mu Bwongereza hamwe n’amatsinda y’impirimbanyi zidashyigikiye iyi gahunda ya leta.
Minisitiri Patel yavuze ko gutanga ibyerekezo byo gukurwa mu Bwongereza ari "indi ntambwe y’ingenzi" itewe, kandi ko nubwo azi ko "amagerageza ubu agiye gukorwa yo kubangamira iyi gahunda no gutinza kuhakurwa", bitazamuca intege.















