Leta y’ u Rwanda ifatanyije na Kampani y’ itumanaho yitwa OneWeb bohereje mu isanzure icyogajuru kizatuma amashuri yo mu Rwanda aherereye mu bice by’ icyaro abona interinete.
Iki cyogajuru cyohererejwe mu Bufaransa tariki 27 Gashyantare 2019 saa tanu n’ iminota 37 z’ ijoro ku isaha yo mu Rwanda.
Iki cyogajuru kiswe ICYEREKEZO kibanjirije ibindi u Rwanda ruzohereza mu kirere.
Muri gahunda cyo guteza imbere igihugu, kimwe mu byo u Rwanda rwiyemeje gushyira imbere harimo ikoranabuhanga.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo amakuru y’ uko u Rwanda rugiye kohereza satellite yarwo mu kirere yatangiye kumenyekana.
U Rwanda na OneWeb bahuriza ku kuvuga ko iyo nta interinete uburezi n’ iterambere bigenda biguru ntege.
Minisitiri w’ Ikoranabuhanga mu Rwanda Ingabire Paula yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu nyinshi mu kwegereza abaturage interinete kandi ko n’ aho itaragera bashonje bahishiwe.
Icyogajuru Icyerekezo cyoherejwe mu kirere ngo gisakaze internet mu bice by’icyaro mu Rwanda
Yagize ati “U Rwanda rwahisemo gushora imari mu ikoranabuhanga kugira ngo mu byaro n’ ahitaruye ayo mahirwe ahagere. Dutewe ishema no gukorana na OneWeb kugira ibigo by’ amashuri yo mu byaro bibone interinete yihuta”
Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura avuga ko kwegereza interinete yihuta abanyeshuri bizabafasha guhanahana amasomo binyuze mu ikoranabuhanga bikanabafasha gukora ubushakashatsi, bikanoroshya amabazwa, amazuma n’ ibindi.
Umuyobozi wa OneWeb, Greg Wyler avuga ko batewe ishema no gufatanya na Guverinoma y’ u Rwanda by’ umwihariko abanyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo ati “Interinete tubahaye izatuma bagera ku nzozi zabo u Rwanda ruhinduke igicumbi cy’ ikoranabuhanga no guhanga ibishya”
Izina ICYEREKEZO ryahawe iki cyogajuru ryatanzwe n’ abanyeshuri bo ku Nkombo. Nkombo ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu bityo kugeza umuyoboro wa Internete utabwa mu butaka ‘Optic fiber’ ntibyari gushoboka ariko internete izaturuka ku cyogajuru izagerayo byoroshye
Oneweb ikaba itanga internet mu modoka
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

















