Bimwe mu bituma abakorewe ihohoterwa babihisha biterwa nuko bakuze batazi uko umuntu yivugira mu gihe akorewe igikorwa kitamunyuze. Ibi bifatwa nk’ibisanzwe.
Biravugwa n’abana bimbuye mu mu matsinda (clubs) atandukanye mu mashuri. Babifashwamo n’umushinga Speak out uterwa inkunga na UKaid ibinyujije muri DFID. Action Aid Rwanda, ku bufatanye n’umuryango w‘aba guide na FVA, nibo bashyira mu bikorwa uwo mushinga ubigisha kudaceceka, ibyo bise “ wiceceka rwanya ihohoterwa rikorerwa abana ba bakobwa na bagore”. Ibi babyiga abahungu na bakobwa bari kumwe hakaza umwihariko wa bakobwa hagamijwe kwigishwa ubuzima bw’imyororokere.
Bamwe mu bana baba muri ayo matsinda bavuga ko bigishwa kwirinda ihohoterwa bakorerwa cyangwa bakorera abandi no kumenya ubwoko bwaryo kugira ngo bamenye uko barirwanya.
Abana barimo kuganira kubuzima bw’imyarorokere
Uwineza afite imyaka cumi nine yiga mu mwaka wa gatandatu wa mashuri abanza ku kigo cya Cyerezo ni mu karere ka Nyanza. Avuga ko ubu yamenye ihohoterwa icyo aricyo.
Yagize ati: “Ibyo twiga bituma tubona ibisubizo by’ibibazo twibaza. Nkiyo wibaza igituma umera amabere n’ibindi byinshi bihinduka ku mubiri, iyo turi mu mwanya watugenewe n’abatwigisha tubaza ibibazo twibaza. Baranadutinyura kumenya guhakana icyo udashaka, isoni ntizitume wemera ko umuntu aguhohotera, warangiza ugaceceka.
Akomeza avuga ati: “Twiga n’uburyo bwo kurwanya ihohotera ribera mu miryango yacu ku buryo tuganiriza n’ababyeyi bacu. Nk’iyo papa afashe ibishyimbo akabigurisha aribyo twari burye kandi atabyemeranyijeho na mama, aba akoze ihohotera rishingiye ku mutungo. Urabibabwira n’ubwo batabyera ako kanya, ariko hari gihe akubwira ngo usigaye uvuga nk’ abayobozi. Bivuga ko ibyo wamubwiye yabyumvise”.
Abana bishimira inyigisho bahabwa
Bamwe mu barezi bavuga ko bifasha abana kwitwara neza. Ngo usanga no mu masomo bizamura amanota mu ishuri. Bagasaba ko bagera ku bana bose hatarebwe abafashwa n’umushinga.
Umushinga Speak out ufasha kwigisha abana ba bakobwa bakiri mu mashuli bari mu kigero cy’imyaka 9-18 ihohoterwa icyo aricyo, ubwoko bwaryo, uko rikorwa, abo rikorerwa, aho rikorerwa, igitera ihohoterwa, n’ingaruka zaryo. Abana banigishwa ubuzima bw’imyororokere.
Ufite intego yo guha abana b’abakobwa ubumenyi bwo kwirinda ihohoterwa no gushobora kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo.
Uwo mushinga ukorera mu turere tune ari two Nyanza, Karongi, Gisagara na Nyaruguru, mu mirenge 9 ukazamara imyaka ine. Umushinga umaze gukora umwaka umwe, watangiye mu kwa karindwi 2018.



















