Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

IMYUMVIRE ISHINGIYE KU MUCO NI KIMWE MU BITUMA ABAGORE BADASHINGA IBITANGAZAMAKURU CYANGWA KUBIYOBORA HANO MU RWANDA

Wednesday 27 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Ubwitabire bw’abagore mu gushinga ibitangazamakuru no kubiyobora buracyari hasi ahanini kubera imyumvire imwe nimwe ikomoka ku mateka yaranze u Rwanda nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi.

ibi bikaba bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’inama nkuru y’igihugu y’itangazamakuru MHC bwagaragaje ko amaradiyo 34 akorera mu Rwanda yose yashinzwe n’abagabo. Kandi amateleviziyo 14 nayo akorera mu Rwanda nayo amenshi muriyo yashinzwe ndetse anayoborwa n’abagabo, naho mu bitangazamakuru byandikwa 36, bitandatu byonyine nibyo byashinzwe bikanayoborwa n’abagore. Mu bitangazamakuru byandika kuri interineti uko ari 84, 12 byonyine nibyo byashinzwe bikanayoborwa n’abagore, ibi bikaba byatangajwe na Peacemaker Mbungiramihigo, unyamabanga w’urwego rukuru rw’itangazamakuru.

Ibi akaba yabivugiye mu nama yavugaga ku buringanire no kongerera umugore ubushobozi mu rwego rw’itangazamakuru yabaye kuri uyu wa 26 werurwe 2019, yahuzaga abanyamakuru n’umuryango w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru.

Abanyamakuru bari bitabiriye iyi nama
Akaba yavuze ko uko biri kose bigaragara ko hari icyakozwe kuko mu myaka 6 ishize nta mugore n’umwe wari gusanga afite ikiyamakuru.

Yagize ati”RMC imaze guha ibyangombwa abanyamakuru basaga 989, muribo 749 ni abagabo naho 249 nibo bagore, mu byukuri hari intambwe igikenewe guterwa kugira ngo abagore bagaragare ari benshi mu itangazamakuru”.

Hagendewe ku bundi bushakashatsi bwakozwe na MHC muri 2013, basanze ubusumbane mu bakora umwuga w’itangazamakuru aho bamwe mu bayobora ibitangazamakuru btajya bashyira inkuru z’abagore ku myanya y’imbere mu binyamakuru.

Iyi myumvire kandi ikaba yararanze amateka y’itangazamakuru ndetse ikaba yararyangije aho bumvaga ko umugore Atari afite ubushobozi bwo gukora itangazamakuru nkuko bikwiye.

Ubushakashatsi bugaragazako abagore bashinga, bayobora banakora itangazamakuru bakiri bake
Hakaba hari ubuvugizi buri gukorwa ngo hakurweho ubu busumbane bugaragara mu itangazamakuru hagati y’abagore n’abagabo kandi hari umusaruro biri gutanga.

Anne Marie Niwemwiza, umwe mu bagore b’abanyamakuru yatangaje ko ikibazo aruko abagore badashoboye. Yagize ati” Njye ndashimira ubuyobozi bw’igitangazamakuru nkoreramo kuko bampaye umwanya nkagaragaza ubushobozi bwo kuyobora, gusa iyi myumvire iri gutera icyuho kubera ubucye bw’abagore mu nzego zifata ibyemezo mu bitangazamakuru. Umugore yahoze atinya kuvuga kubera wenda amateka y’igihugu cyacu, gusa aho tugeze uyu munsi dushatse twabyishimira kuko hari icyo twagezeho ariko nubundi haracyari icyuho”.

Emmanuel Mugisha umunyamabanga wa RMC yavuze ko muri raporo ya 2016 yagaragaje ko umubare w’abagore bakoraga inkuru zo ku kibuga (Terrain) wari 27% naho abagabo ukaba 73%.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe kuri Flash FM, Isango Star, Radiyo Rwanda, Lemigo Tv, Tv 1, Radio 10.

Muby’ukuri iyi mibare ikaba igaragaza ko ijwi ry’umugore w’umunyamakuru ritagaragara neza, ngo kandi bikaba binagaragarira mu biganiro bikorwa aho abagore usanga bakora ibiganiro byoroheje nkibyo guteka naho abagabo ugasanga bakora ibiganiro bya politiki bikomeye.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu umubare w’abagore ungana na 23,6% aribo babashije gukora inkuru zijyanye n’amatora naho umubare w’abagabo wari 76%.

Dr James Vuningoma, umunyamabanga w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), yavuze ko iki kibaze cy’ubuke bw’abanyamakuru b’abagore biteje ikibazo kandi gikomeye mu mwuga w’itangazamakuru. Yagize ati” Ese ni kubera iki abagabo bashinze ibitangazamakuru badafata umwanzuro wo guha abagore ubuyobozi? “

Naho Dr Jjuko Margret akaba n’umwarimu muri kaminuza nkuru y’U Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho, yagize ati” Aho nigisha muri kaminuza, ninjye mwarimu njyenyine w’umugore uhari, ibyo byonyine bivuga ko ari ikibazo. Twigisha abakobwa pe, ariko birambabaza kuba nyuma nanyuma ntababona mu itangazamakuru. Iryo njye ntabwo ari ikosa ryanjye pe! Ahubwo ni ikosa rya kaminuza yo itabasha kuzana abakobwa benshi baza kwiga uyu mwuga”.

Dr Jjuko Margeret umwarimu mu itangazamakuru UR
Dr Jjuko kandi yongeyeho ko ibi bihera mu ishuri igihe abana b’ababakobwa usanga bihisha ntibafata ijambo mu gihe cyo kugaragaza umukoro wakorewe mu matsinda (Group presentation) Ugasanga basaza babo aribo bakunze gufata amajambo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru