Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu birimo n’ubutabera ikomeje ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iki kigo cyane ko benshi bataramenya imikorere yacyo.
Umuyobozi wa RFL, LT col Dr Charles karangwa ashimangira ko ibimenyetso batanga biba byizewe 100% , kandi akizeza abanyarwanda ko bazahabwa ubutabera bwuzuye ku buryo nta muntu ukwiye kujya arenganywa kandi ikigo gihari.
Mu mibare yagaragajwe n’umuyobozi Mukuru wa Laboratwari yerekanye ko dosiye imaze kwakirwa ari bihumbi 5,509 zisaba gusuzuma isano y’amaraso (ADN) , dosiye 4,000 zari iz’abana basambanyijwe nazo bakaba barazakiriye ndetse bakazisubzuma.
Kuva muri kwezi kwa Gatatu 2018 kugeza mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, hakozwe dosiye zirenga ibihumbi 28, ziganjemo izo gukubita no gukomeretsa kuko zigera ku bihumbi 15,648 akaba anarizo nyinshi.
Ku ijambo yagejeje kubitaniriye ubu bukangurambaga bwiswe "MenyaRFL" mu ntara y’i Burasirazuba, mu karere ka Kayonza, Dr. Charles Karangwa yavuze ko gutanga serivisi yo gupima ADN usanga izakirwa nyinshi ari izerekeye ibyaha byo gusambanya abana.
Yagize ati:"Ibimenyetso bitangwa na RFL birizewe cyane by’umwihariko, mbereke muri (ADN) namwe mwirebere birabaha ishusho y’umuryango Nyarwanda uko duteye. Dufunga umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 dosiye zari zimaze gukorwa zageraga ku bihumbi 28 ariko muri izo ngizo izari nyinshi ni abana bafashwe ku ngufu (basambanijwe) ku bataragira imyaka y’ubukure hafi ibihumbi bine, 4000."
Serivisi y’uturemangingo ndangasano(ADN) ni imwe mu zigira akazi kenshi muri RFL, iza ku mwanya wa Kabiri nyuma y’iyakira dosiye zo gukubita no gukomeretsa.
Ku munsi wa mbere w’icyumweru abagana RFL bajyanywe n’ibibazo byo gukubita no gukomeretsa, bashobora kugera hagati 100 na 200, ahanini biturutse ku bibazo baba baragize mu mpera z’icyumweru .
Guverineri w’intara y’i Burasirazuba CG Gasana Emmanuel ashimangira ko basobanukiwe icyerekezo, inshingano, ububasha RFL ifite ndetse n’ibikoresho bafite, ibibazo bakira bijyanye n’ubwunganizi mu butabera.
Yagize ati:"Ibyo tutari dufiteho ubumenyi buhagije ni kumenya ibikoresho bafite ndetse n’ubushobozi bafite bwo gukorera mu Rwanda n’aho bageze mu iterambere".
CG Gasana Yakomeje asaba abayobozi bo mu Ntara ayoboye y’i Burasirazuba bose kumenyekanisha RFL nk’ikigo cya Leta gitanga ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Mu bitekerezo bikomeje gutangwa n’abitabira ubu bukangurambaga barahuriza ko RFL yagaba amashami hirya no hino mu ntara ndetse no mu turere mu rwego guhabwa izi serivisi mu huryo bworoshye.















