Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko Guverinoma ifite gahunda yo kuvugurura ibitaro 10 byo ku rwego rw’uturere bikarushaho gutanga serivisi zisumbuye ku zo zatangaga ku baturage babigana.
Ubwo yair imbere ya Komisiyo ishinzwe imiyoborere n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, kuri uyu wa Gtatu tariki ya 22 Mutarama 2025, yavuze ko
byaturutse ku kuba umubare w’abo ibyo bitario byakira nawo wagiye uzamuka.
Yagize ati: “Byinshi mu bitari bikorera mu Rwanda bikeneye kwagurwa; mbere byatangiye bimeze nk’ibigo by’ubuzima biza guhindurwa ibitaro by’uturere. Uko umubare w’abarwayi byakira nawo wagiye uzamuka, wikuba inshuro eshatu kugeza kuri enye kuva byashingwa."
Mu bitaro by’uturere bikeneye kuzavugururwa harimo ibya Nyagatare, Kiziguro muri Gatsibo, Rwamagana ndetse n’ibitari bya Remera Rukoma byo mu karere ka Kamonyi.
Minisitiri Dr Nsanzimana yashimangiye ko mu gihe guverinoma itabasha kubonera rimwe amafaranga yo kubivugurura bazatangirira ku bitaro byihutirwa kurusha ibindi no kuri serivisi zabyo bihutirwa kurusha izindi.
Ati: :"Nk’urugero, turimo kwimura ibitaro bya kaminuza bya Kigali, CHUK, tunakemura ibibazo by’ibitaro bya Nyarugenge, bigiye konger gufungura vuba. Twamaze kubona ingengo y’imari yokubikora kandi turimo kongera umubare w’ibitanda ukazava ku bitanda 180 ukagera kuri 300, ikindi cyo kwishimira cyane."

Mu bitaro bikeneye no kuvugururwa Minisitiri yavuze ko harimo n’ibya Muhima byita ku bagore ariko bikeneye amafaranga menshi.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe