Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Kenshi twumva imiryango iharanira uburenganzira bw’abana n’indi itandukanye ishishikariza ababyeyi guha umwanya abana ngo bajye mu mahuriro yabo by’umwihariko mu kujya gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo byabo mu gihe hategurwa ingengo y’imari y’igihugu, ariko wakibaza niba ibyo abo bana bavugirayo nubundi biba bitaravuzwe n’abakuru mu byiciro bitandukanye mu bitekerezo byabo ku byifuzo byazibandwaho mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikira.
Bamwe mu bana bakunze kuyobora abandi mu kuyungurura ibitekerezo by’abana bijya mu ngengo y’imari y’igihugu, bavuga ko uwo mwanya ari ingenzi cyane kuko hari byinshi bungukiramo.
Bakunze guhuriza ku bisubizo biboneka ku bibazo byo mu miryango, cyane nk’ibishingiye ku makimbirane y’ababyeyi mu ngo atuma abana bata ishuri abandi bagahinduka inzererezi mu mihanda, ibikorwa remezo bicye bituma abana batoroherwa no kwitabira ishuri byoroshye cyangwa ku gihe.
Umwana witwa Diogene Niyomugabe, w’imyaka 12 wo ku ishuri ryisumbuye rya GS. Kagitega mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, avuga ko ibitekerezo byabo akarere kabereka uko byagiye byitabwaho mubyo basabye abandi batari batekerejeho kandi ari ingenzi.
Ati: "Twakira ibyo akarere twagahaye, baragaruka bakatwereka iby’ingenzi mubyo twazamuye bikaba ari byo bishyirwa mu bikorwa muri uwo mwaka."
Undi mwana witwa Uwase Ineza Denise, w’imyaka 12 wo karere ka Nyarugenge avuga ko ibitekerezo abana batanga mu bigomba kuzitabwabo biba binatanga amakuru y’ibibabangamiye mu buzima bwabo.
Ati: "Abana ntibashobora gusaba ibyo batazi cyangwa badafiteho ibibazo, basaba ibitabo babuze ku ishuri bumvana abandi, dusaba kugira abarimu bahagije, dusaba kubona ivuriro hafi n’ibindi kimwe no kwiga hafi."
Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, isanga mu bakuru hajya habaho kwibagirwa bimwe na bimwe nyamara aribyo bibangamiye abana bityo igihe abana babigaragaje bikitabwaho bitanga umusaruro, nk’uko kenshi babibatumye bikitabwaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire wa CLADHO, Evariste Murwanashyaka abisobanura muri aya magambo.
"Uturere twinshi ntitwita ku bitekerezo cyangwa ibyifuzo by’abana, kuko nk’uturere tudakoreramo iyo bagiye kwakira ibitekerezo bizajya mu ngengo y’imari ntabwo bajya bibanda kuri Komite z’abana cyangwa abana bahaharariye abandi ngo baze batange ibitekerezo. Bakira ibitekerezo muri rusange abana bakibagirana."
Akomeza agira ati: "Ikintu bita uruhare rw’umwana mu bimukorerwa kiracyari hasi, ntabwo abantu baracyumva neza, bumva ko umwana atatanga igitekerezo mu ngengo y’imari ngo kigire akamaro, ni abantu bakuru babatekerereza. Kandi n’abafatanyabikorwa mu kuzamura uruhare rw’umwana baracyari bakeya, niyo mpamvu usanga hari uturere turi imbere kurusha utundi."
Impuzamiryango Cladho itanga ingero z’uturere nka Kamonyi aho abana batanze ibitekerezo by’ibyo bifuza byazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023 bikaba byatakozwe, aho basabye kugaburirwa ku ishuri, mu cyiciro cy’inshuke kugeza n’abanza bigakorwa 100%, basaba ko ibyo bagaburirwa byaba byujuje ubwiza n’ingano ikwiye bikorwa ku kigero cya 4%, basaba kandi kubakirwa ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze Post de Sante cya Nteko nacyo kirubakwa 100%.
Rumwe mu ngero z’ibyavuye mu bitekerezo by’abana mu itegurwa ry’ingengo y’imari 2022/23
Uruhare rw’Umwana mu bimukorerwa ruri mu masezerano mpuzamahanga, mu ngingo ya Kane, bikaba mu ngingo ya 12 y’amasezerano nyafurika y’uburenganzira bw’umwana ndetse ikaba n’ihame rya Karindwi muri politiki ikomayanyije y’uburenganzira bw’umwana mu Rwanda.
Kugeza ubu uturere 13 mu Rwanda nitwo dukorana na CLADHO mu kuzamura ijwi ry’abana mu gutanga ibitekerezo ku itegurwa ry’ingengo y’imari buri mwaka.
Izindi ngero z’ibyavuye mu bitekerezo by’abana mu karere ka Kamonyi igihe hategurwaga ingengo y’imari 2022/23
Foto Archive, ya Samuel Mutungirehe