Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Iburengerazuba: Dr Habineza natorwa ibigo by’inzererezi bishobora kuba amateka

Monday 1 July 2024
    Yasomwe na


Abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bamazwe impungenge ko nibaramuka batoye Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza ibigo bifungirwamo abantu by’igihe gito, by’inzererezi bizakurwaho.

Uyu mukandida wiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, yabitangarije muri Rusizi na Nyamasheke aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ageza imigabo n’imigambi ku barwanashyaka ba Green Party.

Dr Frank Habineza yagize ati: "Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatwakiriye neza, ubu rero twaje hano i Rusizi kubasaba amajwi, kuko impamvu tubasaba ayo majwi nuko ibyo twari twabijeje muri 2017 byakozwe byinshi."

Uyu mukandida mu karere ka Rusizi yakomeje avuga ko abanyarwanda bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ingutu cyo kuba bafungirwa mu bigo by’inzererezi kandi ntacyaha kenshi baba bakoze, ndetse niho yahereye avuga ko nibaramuka bagiriwe icyizere nka Green Party ibyo bigo bizafungwa hagashyirweho ikigega kizajya gitanga indishyi y’akababaro kuri abo bantu baba bafungiwe ubusa bikarangira babaye abere.

Yagize ati: "Hari ikindi kibazo nacyo kitubabaje cyane kijyanye n’akarengane, aho bafata abana b’abakobwa n’abahungu bakajya kubafunga, rimwe na rimwe umubeyi atazi aho uwo mwana yagiye. Ibi bigo bikora nka gereza kandi atari gereza, bagahabwa indyo mbi, ibaze iyo ufashe umuntu ukajya kumufunga iminsi 30 y’agateganyo, imyaka igashyira indi igataha; turashaka gukuraho ako karengane, niba umuturage hari inkoko yibye ayishyure atajyanywe muri biriya bigo by’inzererezi."

Yakomeje agira ati: "Ntabwo ibisubizo byose bikwiye kuba gufunga kandi amategeko y’u Rwanda arahari akurikizwe, ugafata umwana ngo yanyoye itabi ugafunga, umwana ngo umwana yabaye indaya ugafunga, tuzashyiramo ikigega cy’Igihugu kizajya gitanga indishyi zakababaro, kugira ngo abo barenganije umuturage bahite abiryozwa, kuko baba bahombeje leta, ntabwo umuntu agomba gufungwa kubera icyaha gito, ibi bikwiye guhagarara."

Hon Dr Frank Habineza yongeye kandi gukomoza ku kijyanye n’umutekano utari mwiza hagati y’u Rwanda, Congo na Burundi bihanye imbibi n’akarere ka Rusizi.

Yvuze ko nibatora Ishyaka Green Party izo nzitizi zo kugenderana zizakurwaho ngo kubera ko nta mpamvu nimwe yatuma hafungwa imipaka, ngo niyo mpamvu abaturage nibagirira icyizere ishyaka Green party bazasinya amasezerano mpuzamahanga akuraho iyo mbogamizi.

Ab’i Nyamasheke bari bafite akanyamuneza ko kumva ko Dr Frank Habineza ko azakuraho ibigo bifungirwamo abantu byitwa (Transit centers) ndetse no kubashakira ishuri ryigisha amasomo yo gutwara ubwato.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bizakomereza mu karere ka Nyabihu na Rubavu tariki ya 2 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru